Umuvugizi w’Abafana b’Ikipe ya APR Fc, Mugisha Frank uzwi cyane nka Jangwani, Yahaye ubutumwa abakunzi b’Ikipe ya APR Fc, Iri kwitegura umukino wa Champions League uzayihuza na Pyramids Fc.
Jangwani ni umwe mu bantu bafunzwe bari gushinjwa ibijyanye n’Inyerezwa ry’Umutungo wakoreshejwe nabi mu ikipe ya APR Fc, By’Umwihariko igihe iyo kipe yajyaga mu gihugu cya Misiri gukina na Pyramids Fc, Mu mukino wa CAF Champions League mu mwaka wa 2024.
Jangwani nawe yajyanye n’Ikipe ya APR Fc, Icyo gihe ikipe ya Pyramids Fc yatsinze APR Fc, Ibitego 3 kuri 1, Nyuma y’Umukino ubanza wari wabereye mu Rwanda, Amakipe yombi anganya igitego 1 kuri 1.
Jangwani yatawe muri yombi tariki ya 30 Nyakanga 2025, Aho afungiwe mu mujyi wa Kigali ku Mulindi, Hamwe n’Abandi bashinjwa icyaha nkicyo ashinjwa harimo nka Mucyo Antha na Rugaju Reagan, Ishimwe Ricard hamwe n’Abandi batandukanye.
Uyu munsi tariki ya 22 Kanama 2025, Jangwani yasuwe n’Umunyamakuru Khali Keza wa InyaRwanda amuha ubutumwa ageza ku bakunzi ba APR Fc;
Yagize ati ” Bakunzi b’Ikipe ya APR Football Club, Ndabakunda kandi nanjye ndabizi neza ko munkunda, APR Fc indi mu maraso, Ndayikunda kandi nzahora nyikunda.
“Hari ibyavuzweko nimva aha nta zinger kuvugira cyangwa kuba umuvugizi w’Abafana b’Ikipe ya APR Fc, Ibyo sibyo njye ndacyahari, Abafana b’Ikipe ya APR nzakomeza kubavugira, Aha ndi meze neza, Aha ndi meze nk’Umuntu wavutse bundi bushya, Meze nk’Umunyeshuri uri muri Stage, Buri munsi ndi guhimba amagambo mashya azaryohera abakunzi ba APR nk’uko nari nsanzwe mbikora.
“Ntimugire Impungenge Pyramids tuzayikuramo nkukirikije ikipe dufite n’Ubuyobozi bwiza bukomeza gushyigira ikipe.
“Mukomeze munsengere vuba aha tuzabonana, Turi Club Giants Ndabakunda, Ndabakunda, Nkunda Ikipe ya APR Football Club “.
Tubibutseko Jangwani hamwe n’Abandi baregwa icyaha kimwe, Bazasomerwa umwanzuro w’Urubanza kuri uyu wa Gatatu w’Icyumweru gitaha nta gihindutse.