Connect with us

Featured

Abakinnnyi ba As Kigali bahawe miliyoni 5 bemererwa n’ibindi

Ikipe ya As Kigali nyuma yo gutsinda ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania, Igitego 1 ku busa, Perezida wayo Shema Fabrice yabahaye agahimbazamusyi ka miliyoni 5 abakinnyi ba As Kigali. 

As Kigali yakinaga umukino wayo wa kabiri, Mu irushanwa ryateguwe n’Ikipe ya APR Fc, Irushanwa ryitwa Inkera y’Abahizi, Ryatangiye gukinwa tariki ya 17 Kanama 2025, Ubwo ikipe ya APR Fc yatsindaga Power Dynamos ibitego 2 ku busa.

As Kigali ibifashijwemo na rutahizamu wayo Rudasingwa Prince yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino kuri Penaliti, Bimufasha kugira ibitego 2 muri iryo rushanwa kuko ari nawe watsinze ikipe ya APR Fc igitego nacyo yatsinze kuri Penaliti.

Umukino ukimara kurangira amakuru The Drum yamenye ni uko Perezida wa As Kigali, Shema Fabrice yahise aha abakinnyi ba As Kigali miliyoni 5 barazigabana, Abemerera no kuzagabana amadorali 5000 bazahabwa nibaramuka batwaye igikombe.

Shema Fabrice kandi yemereye bamwe mu bakinnyi ba As Kigali kuzabaha, Inkweto zo gukinana nshyashya ubwo bazaba bari gukinira kuri Stade Amahoro I Remera kuko izo basanzwe bakoresha abenshi bavuga ko batabasha kuzikoresha mu kibuga cya Stade Amahoro.

Perezida wa As Kigali Shema Fabrice, Vuba aha ashobora kuba Perezida wa FERWAFA.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Featured