Connect with us

Featured

AMAFOTO: Bibereye mu Butaliyani reba uko Manzi na Djihad bishimiye igikombe

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Bizimana Djihad n’Umwungiriza we mu ikipe y’Igihugu Amavubi Manzi Thierry, Baraye bafashije ikipe bakinira ya Al Ahly Tripoli kwegukana igikombe cya Shampiyona ya Libya.

Tariki ya 12 Kanama 2025, Nibwo Al Ahly Tripoli ikinamo abanyarwanda babiri Manzi Thierry na Djihad Bizimana, Batsinze ibitego 2 ku busa ikipe ya Al Hilal, Bahita bafasha Al Ahly Tripoli kwegukana igikombe cya 14 muri Shampiyona ya Libya.

Manzi Thierry niwe watsinze igitego cya mbere ku munota wa 5′ muri uwo mukino warangiye ari ibitego 2 ku busa bwa Al Hilal.

Ni ubwo ari Shampiyona y’Igihugu ya Libya ariko imikino yaberaga mu gihugu cy’Ubutaliyani mu mujyi mukuru wicyo gihugu witwa Milan uri ku mugabane w’Iburayi, Niho bakiniye iyo mikino ya kamara mpaka mu makipe 6 yari asigaye ari ku rwanira icyo gikombe cya Shampiyona.

Tubibutseko Ikipe ya Al Ahly Tripoli, Izahagararira igihugu cya Libya mu mikino ya CAF Champions League aho bazakina n’Ikipe yo mu gihugu cya Benin yitwa Dadje Fc mu ijonjora rya mbere ry’Ibanze muri iyo mikino.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Featured