Ikipe ya Rayon Sports yari yagiye mu karere ka Nyanza, Aho yatangiriye gahunda yayo y’Icyumweru cy’Igikundiro, Kigomba kuzasozwa haba umunsi mukuru wa Rayon Sports Day.
Rayon Sports Week, Umunsi wa mbere uko byari bimeze kuva mu gitondo kugeza umukino ubaye:
Kwinjira kuri Stade ya Nyanza, Abafana binjiririye Ubuntu, Saa mbiri za mu gitondo abinkwakuzi bari bamaze kwinjira muri Stade, Batigeze basakwa na Police y’Igihugu yagomba gucunga umutekano kuri iyo Stade, Kubera bari batarahagera.
Police yaje kuhagera nka Saa mbiri n’Igice, Biba ngombwa ko basohora abafana barenga nk’Ibihumbi 2000, Bari bamaze kwinjira kugirango babasake.
Abo bafana bakimara kugezwa hanze, Bahasanze abandi benshi (Barenga nk’Ibihumbi 3000) nabo bari babuze uko binjira.
Ibi byahaye akazi gakomeye Police kuko itari kwemerera abantu ko binjira badasatswe, Ariko abafana bo bajyiye bakomeza kwiyongera bose bashaka kureba umupira nibyo birori.
Muri Stade abashyushya kirori, Barimo Dj Bisoso, Anita Pendo, Mugenzi Faustin uzwi cyane nka Simbigarukaho na Wasili, Aba bombi bamaze kwigarurira imitima y’Abakunzi ba Rayon Sports, Aho iba yakoreye ibirori.
Hari haje kandi n’Abahanzi bafashije abari bitabiriye ibyo birori gususuruka, Abo ni Zeo Trap na Kenny Sol kandi bashimishije abari bitabiriye.
Saa Tanu kugeza Saa Saba, Police yinjije abantu nk’Ibihumbi 4000, Ihita irekera kuko abantu bakomeje kwiyongera biba ngombwa ko bahita bafunga imiryango yose, Abantu bamwe batangira kurira ibipangu n’Ibigega byubatse hafi ya Stade ngo babashe kureba ibyo birori.
Gahunda z’Amakipe yagombaga gukina uwo mukino, Rayon Sports na Gasogi United:
Saa saba kugeza Saa munani nibwo ikipe ya Gasogi United na Rayon Sports basuye I Bwami, Ku Nzu ndaga murange y’U Rwanda, Yubatswe muri ako Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’U Rwanda.
Saa munani amakipe yombi yagarutse kuri Stade abakunzi Ariko n’Abantu barushahobkwiyongera bashaka kureba Umukino wari utegerejwe na benshi by’Umwihariko abakunzi ba Rayon Sports.
Amakipe amaze kuhagera Umukino watangiye Saa Cyenda n’Igice habaye gutinda ho gato kubera ko amasaha umukino wagomba kubera yari Saa cyenda.
Umukino waje kuba, Rayon Sports ibifashijwemo na Bigirimana Abedi na Mohammed Chelly batsinze ibitego 2 ku busa bwa Gasogi United ya KNC, Wari wavuze ko agiye kwerekana imyenge ya Rayon Sports ikaba yareba igipimo cy’Abakinnyi yaguze.
Ibyiza byaranze uwo munsi wa mbere w’Icyumweru cya Rayon Sports Day:
1. Abagize Gasogi United, Bagize amahirwe yo kujyana na Rayon Sports gusobanurirwa amwe mu mateka y’U Rwanda, Ku Inzu y’Ibwami aho mu karere ka Nyanza.
2. Kubahiriza ibihe, Byagenze neza n’Ubwo bitari 100 ku Ijana, Urugero nk’Umukino watangiye utinzeho iminota 30′ ariko, Urebye nta kibazo cyabaye cyo gutinda mu bindi bikorwa byari byabaye mbere y’Uko umukino uba.
3. Nta mukinnyi ku mpande zombi wagize imvune mu kibuga cya Nyanza bakiniyeho Dore ko icyo kibuga ari ubutaka n’Ibyatsi bike kandi abakinnyi benshi bakinnye uwo mukino bamenyereye gukinira ku bibuga bifite Tapis cyangwa Ubwatsi bugezweho mu bibuga by’Umupira w’Amaguru.
Ikintu kitagenze neza kandi cyari gikomeye kuko cyagira ingaruka kuri benshi kandi cyakosorwa n’Ubutaha:
1. Kwinjira byageze aho biba umuvundo ku buryo byageze n’Aho bamwe basunika abashinzwe umutekano bakinjira kuri Stade ya Nyanza, Kuko bari baheze hanze ari benshi kandi bashaka kureba umukino.
Ibi byatumye abafana benshi bari bitabiriye ibyo birori, Bifuza kuba Rayon Sports yari kuba yishyuje kugirango bigabanye umuvundo muri Stade ya Nyanza.
Icyumweru cya Rayon Sports, Kigiye gukomereza mu Karere ka Ngoma nihava izajya mu Karere ka Rubavu, Ubone kugaruka I Kigali yitegura Yanga Africans ku munsi mukuru wa Rayon Sports Day.
Uzaba Tariki ya 15 Kanama 2025, Muri Stade Amahoro ndetse n’Amatike yamaze gusohoka hanze, Buri muntu ushaka kwitabira ibyo birori akaba nawe yagura itike muri ubu buryo;
*662*700*1191#
Upper Bowl: 3k
Lower Bowl: 5k
Classic Seats: 15k
VIP: 30k
VVIP: 100k
Executive Seat: 150k
Sky Box: 2M