Connect with us

Amakuru

Rayon Sports Week Day 1: Bigirimana Abedi yafunguye konteri y’Ibitego bye muri Rayon Sports

Umukinnyi mpuzahanga w’Umurundi Bigirimana Abedi,  Yafunguye konteri y’Ibitego bye mu ikipe ya Rayon Sports, Mu mukino wabereye mu Karere ka Nyanza muri Rayon Sports Week. 

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye icyumweru cyerekeza ku munsi mukuru wa ‘Rayon Sports Day’, Izaba Tariki ya 15 Kanama 2025. N’Igikorwa cyatangiriye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’U Rwanda.

Bigirimana Abedi yari mu bakinnyi 11 , Umutoza Ahmia Lotfi yari yizeye ko bahangana n’Ikipe ya Gasogi United, Batangiye bakina umukino wo ku munsi wa mbere wa Rayon Sports Week.

Uwo mukino wa Gasogi United na Rayon Sports niwo wa mbere Abedi yari akinnye mu ikipe ya Rayon Sports, Nyuma yo gusinyira iyo kipe amasezerano y’Umwaka 1 abakinira.

Mu gice cya mbere cy’Umukino Bigirimana Abedi, Byamugendekeye neza atangira kwandikisha amateka ye muri Rayon Sports, Atsinda Igitego cye cya mbere.

Tubibutseko iki cyumweru Rayon Sports yatangiye, Bizasozwa n’Umukino uzabera kuri Stade Amahoro I Remera,  Rayon Sports ikina na Young Africans yo muri Tanzania.

Hasigaye iminsi 14, Uwo mukino ukaba aho buri muntu uzaza kureba uwo mukino agomba kuwitegura muri ubu buryo:

*662*700*1191#

Upper Bowl: 3k

Lower Bowl: 5k

Classic Seats: 15k

VIP: 30k

VVIP: 100k

Executive Seat: 150k

Sky Box: 2M

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru