Connect with us

Amakuru

Bakina bya Gicuti,Gorilla Fc yongeye gupima APR Fc

APR Fc yakinnye umukino wa gicuti wa 3 n’ikipe ya Gorilla Fc, Umukino waje kurangira ikipe ya Gorilla Fc inganyije na APR Fc igitego 1 kuri 1.

Kuri uyu wa Gatatu, Tariki ya 30 Nyakanga 2025, Kuri Pele Stadium I Nyamirambo, Niho habereye umukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya APR Fc na Gorilla Fc ku nshuro ya kabiri bakina bitegura umwaka mushya w’Imikino wa 2025-2026.

Ikipe ya Gorilla Fc, Ku munota wa 8′  Tansere Mosengo niwe wafunguye amazamu, Atsinda igitego Gorilla Fc yabonye muri uwo mukino.

Ikipe ya APR Fc, Yakomeje kugorwa cyane na Gorilla Fc mu gice cya mbere, Ariko iminota 45′ iza ku rangira ari icyo gitego 1 cya Gorilla Fc.

Igice cya kabiri, Amakipe yombi yakoze impinduka kuri buri ruhande, Ariko bikomeza kugora cyane ku ruhande rwa APR Fc, Yari yagiye ku gitutu cyo gushaka igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 84′ Aliou Souané, Wari waje mu kibuga asimbuye Nshimiyimana Younusu, Yatsinze igitego cyo kwishyura umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Ikipe ya APR Fc, Wari umukino wa kabiri wa gicuti bakinnye na Gorilla Fc, Nyuma yo kunganya uwari wabanje ibitego 2-2.

Ubu ikipe ya APR Fc, Isigaje imikino 3 ya gicuti harimo:

APR Fc vs Power Dynamos

APR Fc vs Rayon Sports

APR Fc vs Azam Fc.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru