Connect with us

Featured

Perezida wa Nigeria yageneye arenga miliyoni 145 buri mukinnyi w’Ikipe yabo y’Abagore

Perezida w’Igihugu cya Nigeria, Bola Tinubu, Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Nyakanga 2025, Yakiriye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’abagore yabo nyuma yo gutwara Igikombe cy’Afurika.

Tariki ya 26 Nyakanga 2025, Nibwo Ikipe y’Igihugu ya Nigeria y’abagore yatwaye Igikombe cy’Afurika, Itsinze ikipe y’Igihugu ya Morocco ibitego 3 kuri 2.

Icyo gikombe cy’Afurika, cyabereye muri Morocco, Nigeria ikipe y’Igihugu yabo bakunze kwita Super Falcons, yasoje imikino yabo yose nta numwe batsinzwe.

Uyu munsi nibwo bageze muri Nigeria, Mu murwa mukuru wabo Abuja, Aho bakiriwe n’abakunzi ba Nigeria ndetse n’abayobozi batandukanye bicyo gihugu.

Perezida Bola Tinubu, Nawe yaje kwacyira abo bakinnyi ba Super Falcons, Arabashima cyane uko bitwaye anabagenera ishimwe kuri buri mukinnyi.

✅Buri mukinnyi yemerewe ibihumbi 100 by’amadorali (Arenga Miliyoni 145 z’Amanyarwanda).

✅Buri mukinnyi yemerewe Inzu ya Apartment

✅Kandi Abagize Staff nabo babemereye ibihumbi 50 by’amadorali kuri buri umwe.

Aya yose yaje yiyongera kuri miliyoni 10 z’amanayira akoreshwa muri Nigeria, Guverinoma ya Nigeria yari yemereye buri mukinnyi.

Icyo wamenya ku gikombe cy’Afurika cy’Abagore:

Iki gikombe cy’Afurika cyatangiye gukinwa muri Afurika, Mu mwaka wa 1998, Kiba buri myaka 2 kuva icyo gihe kugeza n’ubu, Cyereka ibihe bya Covid-19 byatumye bihinduka.

Nigeria yahise Igitwara inshuro 5, Zikurikiranya Kuva mu mwaka wa 1998 kugeza 2006, Nyuma Cyaje gutwarwa na Equatorial Guinea mu mwaka wa 2008, Nigeria yongera kugitwa 2010, Equatorial Guinea 2012 yongera kugitwara nayo.

Nigeria yahise yongera igitwara 3 gakurikirana, Kuva 2014 kugeza 2018. Kubera Covid-19 2020, Ntabwo kigeze kiba cyongera kugaruka 2022, Aho Cyatwawe na Afurika Y’Epfo.

Uyu mwaka nibwo cyongeye kuba, Nigeria igitwara ku nshuro ya 10 mu mateka yabo, Bituma bakomeza kubaka amateka mu mupira w’amaguru w’abagore muri Afurika.

Nigeria y’Abagore imaze kugaragaza ko ariyo kipe ikomeye kurusha izindi muri Afurika.

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Featured