Connect with us

Amakuru

U Rwanda ruzunguka arenga Milliyari 80 mu minsi 7 ibyo wamenya kuri UCI World championships igiye kubera bwa 1 muri africa

Mu kwezi kwa Nzeri muri uyu mwaka wa 2025 ibyishimo bizaba ari byose mu rw’imisozi igihumbi aho imihanda y’u Rwanda, Izaba inogeye abakunzi bihebeye umukino wo gusiganwa ku magare kuko igiye kuba ku nshuro ya mbere, Mu gihugu cya mbere muri Afurika.

UCI Road World Championships , N’Irushanwa rikomeye cyane mu mukino wo gusiganwa ku magare ku Isi.

Guhera ku ya 21 kugeza tariki ya 28 Nzeri 2025, muri Kigali hazaba hari uruhurirane rw’abantu baturutse hirya no hino ku Isi, Hazaza Abakinnyi bakomeye ku Isi mu Isiganwa ry’Amagare, Abafana bayo bakadasohoka, abanyamakuru ndetse n’abayobozi mu byiciro bitandukanye  b’imikino bose bazaba bari mu Rwanda.

‎UCI world championship ntabwo ari isiganwa gusa ahubwo Ni n’amateka akomeye kuri  Afurika

‎Ubusanzwe UCI Road World Championships ibyiciro byabanje byabaga byibanze mubihugu by’iburayi bitandukanye dore ko aribyo byari byihariye kwakira iri rushanwa aho byabereye mu bihugu bifite amateka akomeye mu magare nka Ubufaransa, Ububiligi, n’Ubutaliyani.

Ariko mu 2025, rizabera bwa mbere muri Afurika. U Rwanda Rwatoranyijwe mu bindi bihugu nk’Igihugu gifite  isuku, umutekano, n’amateka atangaje mu mikino by’umwihariko mu magare  nirwo rwatoranyijwe kwakira iri rushanwa kuri iyi nshuro.

Ibi byaje ari nk’ishimwe rikomeye ku mbaraga u Rwanda, rushyira mu guteza imbere Siporo, ibikorwa remezo n’ubukerarugendo.Byose by’ubakiwe k’uburyo rwitwaye  n’icyizere rukomeza kugaragaza  mu gutegura neza isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda.

‎Itandukaniro ry’ imisozi y’u Rwanda harimo na Kigali mu bikomeza iri rushanwa

‎Iri rushanwa ntirizaba ryoroshye habe namba gusa kubiteguye neza bizaba ari nk’ibisanzwe.Ibi biterwa n’uko Kigali ari Umujyi  Uri gutera imbere muri Afurika, Ndetse n’imyumvire y’abahatuye nayo iri gutera imbere byihuse, Ibi bikaba ari bimwe mu bizatuma iri siganwa riba rimwe mu rikomeye mu mateka ya UCI kuva yatangira.

‎U Rwanda, rugizwe n’inzira aya magare azakoresha zifite ahamanuka n’ahazamuka ubushakashatsi bugaragaza ko Kigali iri ku butumburuke bwa metero 1,500 ndeste izi nzira zikaba zingana na 17%.

Ibi birushaho gukomeza iri rushanwa, kandi ntirizibanda gusa muri Kigali aho biteganyijwe ko rizanakoresha n’imwe mumihanda yo mu nkengero za Kigali. Ibi bishatse kuvuga ko abakinnyi bamenyereye gukoresha imbaraga n’ubushishozi mukunyongera igare aribo bonyine bazabasha kwihagararaho bakahacana umucyo ndetse bakaba banakwibikaho imwe mumidari muri iri rushanwa.

‎Iri rushanwa rizasiga agatubutse nk’inyungu ku Bukungu aho hitezwe arenga Miliyoni 60 z’amadorali zizinjira mu Rwanda.

‎Nk’andi marushanwa menshi ahuriza hamwe abantu mugihe runaka cyane cyane harimo n’abanyamahanga,Iri siganwa bitewe ko  rizinjiriza u Rwanda amafaranga menshi. Minisiteri y’a siporo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo (RTB) bivuga ko u Rwanda rushobora kwinjiza miliyoni 60 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 80 z’amanyarwanda. Aya mafaranga yose akaba yitezwe ko azava mubikorwa bitandukanye bizifashishwa naba bazasura u Rwanda haba:

‎1.Mu macumbi n’amaresitora bazakoresha

2.Ubwikorezi n’ubukerarugendo

3.Ibiribwa, ibinyobwa n’ubucuruzi bitandukanye

4.Abaterankunga mpuzamahanga n’itangazamakuru bose bazaba bari mu Rwanda

‎Hitezwe ko mu Rwanda hazaza Abashyitsi  basaga ibihumbi makumyabiri (20,000) hakubiyemo abakinnyi, abafana n’itangazamakuru n’abashoramari batandukanye. Ibi kandi bizatanga akazi kurubyiruko rw’abanyarwanda benshi aho hitezwe ko ruzabona akazi k’igihe gito mu kwakira abantu ndetse n’ibindi bikorwa bizafasha iri rushanwa kugenda neza muri rusange.

U Rwanda kandi ruzaba rukurikiwe n’abantu bari hirya no hino kwisi dore ko ‎Abantu barenga miliyoni 300 bazareba iri siganwa kuri televiziyo mpuzamahanga nka Eurosport, BBC na SuperSport .Izi zose zikaba zizaba ziri kuricishaho muburyo bwimbonankubone bumenenyerewe nka LIVE streaming.

Aya ni amahirwe yo kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu cyiza, gifite amahoro, isuku, n’ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo benshi baza kwirebera ubwiza bw’u Rwanda n’ibirutatse nk’ingagi mu Birunga,Ikiyaga cya Kivu,Parike ya Nyungwe ndetse n’akagera n’ibindi byiza byinshi nyaburanga bitatse u Rwanda ndetse n’umugi wa kigali muri rusange.

‎Amahirwe kubakinnyi b’abanyarwanda mu isiganwa rikomeye kwisi bifatwa nk’amahirwe akomeye kuribo.

‎Abakinnyi b’Abanyarwanda nka Joseph Areruya, Moise Mugisha, Hardin Janvier n’abandi bagize uruhare rukomeye mu gukundisha rubanda umukino w’amagare.Iri siganwa rije nk’amahirwe yo guhiganwa imbere y’abatura Rwanda bose , mu mihanda itandukanye imenyerewe naba basore b’u Rwanda . Ni ishema ku gihugu cyose ndetse n’abakinnyi bose b’abanyarwanda bazaryitabira.

Twasoza tuvuga ko UCI Road World Championships 2025 atari isiganwa gusa ahubwo Ni umusingi ukomeye n’amateka mashya ku Rwanda mu iterambere, icyizere n’ubutumwa ku isi yose.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru