Tariki ya 4/7/2025, Ikipe ya APR Fc, yari yasubiye aho yashingiwe mu Karere ka Gicumbi, Ku Mulindi w’Intwari, Yizihiza imyaka 32 imaze ibayeho. Ni umunsi wari wiswe “APR Fc ku Ivuko.”
1. Ijambo ry’umugaba w’Ingabo
CDS Gen Muganga Mubarakh, Yongeye kwibutsa abakunzi ba APR Fc, Uko ikipe yabo yabayeho, Bigizwe mo uruhare na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Mu mwaka wa 1993 ku Mulindi w’Intwari mu karere ka Gicumbi.
Yagize ati “APR Fc ishingwa, Cyari igitekerezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame .”
2. Ijambo ry’umushyitsi mukuru akaba na Minister w’Ingabo
Minister w’Ingabo, Marizamunda Juvenal, Yari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Yibukije abiri bitabiriye uwo muhango intego z’ikipe ya APR Fc, Ndetse n’ibyo yagezeho mu myaka 32 ishize iyo kipe ibayeho.
Yagize ati “Intego yacu nka APR Fc ni ukubaka ikipe y’ikitegererezo mu gihugu, Mu karere no ku mugabane w’Afurika.”
“Gutoza, Kurera no guteza imbere abakinnyi b’intangarugero, bafite imyitwarire n’uburere byiza, Bubakiye k’urukundo rw’Igihugu n’ishyaka ryo gukora ibidasanzwe kandi bakabera urubyiruko rw’u Rwanda, Icyitegererezvo.”
3. Kwerekana abakinnyi n’abagize stuff APR Fc, izakoresha mu mwaka w’imikino mushya:
Muri uwo muhango wo kwizihiza imyaka 32, Ishize ikipe ya APR Fc ibayeho, hari abakinnyi 25, Bari mubo iyo kipe izifashisha muri uyu mwaka w’Imikino ugiye gutangira wa 2025-2026.
Abakinnyi bari bahari ni:
1. Hakizimana Adolphe
2. Iraguha Hadji
3. Bugingo Hakim
4. Ngabonziza Pacific
5. Ombarenga Fitina
Abo bose ni bashyashya binjiye muri iyo kipe y’Ingabo z’igihugu muri uyu mwaka w’imikino mushya ugiye gutangira.
Abandi bari bahasanzwe baba Nyarwandwa ni:
1. Ruhamanyankiko Yvan
2. Niyomugabo Claude
3. Byiringiro Gilbert
4. Tuyisenge Arséne
5. Mugiraneza Froduard
6. Ishimwe Pierre
7. Mugisha Gilbert
8. Dushimimana Olivier
9. Ruboneka Jean Bosco
10. Niyigena Clement
11. Nshimiyimana Younusu
Hamwe n’abakinnyi b’abanyamahanga bari bitabiriye uwo muhango ni:
1. Dauda Yusif Seidu
2. Richmond Lamptey
3. Mamadou Sy
4. Lamine Bah
5. Aliou Souané
6. Hakim Kiwanuka
7. Denis Omedi
8. Ronald Ssekiganda
Abo nibo bakinnyi bari bitabiriye uwo muhango wabereye ku Mulindi aho APR Fc, Ikomoka.
Ikipe ya APR Fc kandi yerekanye n’umutoza mushya wabo Abderrahim Taleb hamwe nabo bazafatanya.
4. Kwerekana Imyambaro mishya ya APR Fc n’ikirango gishya.
Ikipe ya APR Fc, yerekanye ikirango gishya cyabo izaza yambara ku myambaro ndetse no kugikoresha mubindi bikorwa byayo.
Ikipe ya APR Fc, kandi yerekanye imyambaro mishya izaza ikoresha, muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-2026, Basuye ndetse bakiriye nandi makipe.
5. Kwerekana igishushanyo mbonera cya Stade y’ikipe ya APR Fc Academy.
Ikipe ya APR Fc, yerekanye APR Fc Proposal Design Fc Academy, Igishushanyo mbonera cya Stade bashaka kubaka.
Iyo nyubako izaba igizwe n’amacumbi yo kubamo, Amashuri abana baza bigiramo, Ndetse n’ibibuga byo gukiniramo, Hamwe n’ibindi bikorwa byinshi bizaba biri muri iyo nyubako.
6. Abakinnyi ba APR Fc n’abatoza gusabana n’abakinnyi bifotozanya
Abakinnyi bose bari baje muri uwo muhango hamwe n’abatoza b’ikipe ya APR Fc, nyuma yo kuberekana bahawe umwanya, bajya gusuhuza abafana ari naho bagize akanya ko kwifotozanya n’abakunzi biyo kipe.
7. Igitaramo
Abari bitabiriye uwo muhango basusurukijwe n’abahanzi bagiye batandukanye mu Rwanda, harimo Eric Senderi na Mariya Yohana hamwe n’itsinda rigize Band y’Ingabo z’Igihugu.
Dj Crush niwe waruri gucuranga imiziki igiye itandukanye muri icyo kirori.
8. Umukino wahuje abashinze APR Fc n’akarere ka Gicumbi.
Habaye kandi umukino wahuje abashinze ikipe ya APR Fc, Yitwaga Mulindi na Gicumbi yaririmo abayobozi benshi bo muri ako Karere.
Mulindi Fc, Yari yiganjemo abahoze ari Ingabo z’u Rwanda ndetse n’abakiri mu Ngabo uyu munsi.
Kapiteni wa Mulindi yari umugaba mukuru w’Ingabo z’U Rwanda, Gen Muganga Mubarakh waje no gutanga umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Big Gen Frank Mutembe.
Umukino wose warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1 kuri 1.
9. Gusangira amafunguro kubari bitabiriye uwo muhango.
Abantu barenga 5000 bari bitabiriye uwo muhango, Bagize umwanya wo gusangira amafunguro agiye atandukanye muri rusange.
10. Kwitabira kw’abayobozi bagiye batandukanye mu gihugu, Harimo na Perezida wa Rayon Sports.
Muri uwo muhango kandi hari haje abayobozi bagiye batandukanye mu makipe yo mu Rwanda, ndetse no muzindi nzego zitandukanye z’Igihugu.
Rayon Sports ihora ihanganye na APR Fc, Yari ihagarariwe na Perezida wayo Twagirayezu Thadde, Ndetse na Irambona Gisa Eric hamwe n’umufana wayo ukomeye Claude bakunda kwita Disi We.
