Connect with us

Amakuru

Micheal Carrick yakomoje ku gitutu kimuriho mbere ya derby ya Manchester

Umutoza mukuru wa Manchester United, Michael Carrick, yavuze ko amagambo ahora aturuka ku bakinnyi bahoze muri iyi kipe atamutera igitutu na gito, ayita “atari ingenzi” ku byo we n’abakinnyi be bibandaho.

Ibi yabivuze asubiza Roy Keane, wahoze akinira United, wakomeje kumunenga mu magambo akakaye, harimo n’ibitekerezo ku buzima bwe bwite.

Carrick, waje gusimbura Keane ku mwambaro wa nimero 16 mu 2006 avuye muri Tottenham, yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi bafashije United kwegukana ibikombe byinshi bya Premier League ndetse na Champions League.

Ariko mu 2014, ubwo United yatsindwaga na Olympiakos, Keane yanenze cyane Carrick kubera ikiganiro yavuze nyuma y’umukino, bigera n’aho amagambo ye ateza impaka zikomeye zirimo n’izo yagiranye n’umugore wa Carrick, Lisa.

Uyu mutoza avuga ko ibyo byose atabyitaho.

Ati: “Hari ibitekerezo byinshi, byiza n’ibitari byiza. Ariko byose ntaho bihuriye n’icyo twibandaho. Jye n’abakinnyi banjye, duharanira gutsinda no gutera imbere.” Ku bijyanye n’igitero cyihariye Keane yamugabye, Carrick yagize ati: “Ntabwo cyambabaje.”

INDI NKURU WASOMA:Kepler yasinyishije umunya – Puerto Rico

Ku mikorere ye, Carrick yemera ko Manchester United itari mu bihe byiza, cyane cyane mbere y’umukino ukomeye wa derby ugiye kumuhuza na Man City. Gusa ahakana ko iyi kipe yaba yaratakaje icyubahiro n’umwuka wayo.

Carrick yanavuze ko abakinnyi bamwereka ubushake bwo kwiga no gukora neza, kandi ko yizeye itsinda afitemo.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru