Connect with us

Amakuru

Amagare :Moise Ntirenganya yasinyiye ikipe yo muri Kenya

Umunyarwanda ukiri muto ukina umukino w’amagare, Moise Ntirenganya, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Team Amani yo muri Kenya, imwe mu makipe akomeje kwitwara neza ku mugabane wa Afurika.

Ntirenganya w’imyaka 19, yari asanzwe ari umwe mu bakinnyi batoranyijwe mu mwiherero w’amahugurwa wateguwe binyuze muri gahunda ya World Cycling Centre (WCC).

Nyuma y’ayo mahugurwa, yahawe amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya UCI Road World Championships yabereye i Kigali.

Mu cyiciro cy’ingimbi , uyu musore yitwaye neza aho yabaye Umunyarwanda wa mbere wabashije gusoza intera yose y’ibilometero 119.3 byari bigize isiganwa.Yasoreje ku mwanya wa 66, mu gihe isiganwa ryegukanywe n’Umwongereza Harry Hudson.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Ntirenganya yavuze ko aya masezerano ari amahirwe akomeye kuri we.

Yagize ati: “Kuba mu ikipe ikina ku rwego rwa continental bituma tubona amarushanwa akomeye kandi bigadufasha gutera imbere tugana ku rwego rw’ababigize umwuga.”

Yatangiye imyitozo ye muri Team Amani ku itariki ya 7 Mutarama.Mu bindi bikorwa byamuranze mu rugendo rwe rw’iterambere, Ntirenganya yegukanye Shampiyona y’u Rwanda y’amagare mu cyiciro cy’abato mu mwaka wa 2025.

INDI NKURU WASOMA:CAF yaciye amande Samuel Eto’o wagaragaye akankamira Motsepe

Yatangiye gukina amagare mu 2015, nyuma yo kwinjira mu ikipe y’abato ya Les Amis Sportifs, imwe mu makipe azwiho guteza imbere impano z’abakiri bato iri mu karere ka Rwamagana.

Muri Team Amani, Ntirenganya azifatanya n’abandi Banyarwanda barimo Xaverine Nirere ukina mu ikipe yayo y’abagore ya continental. Mu cyiciro cy’abakuru b’abagabo, azakinana na Samuel Niyonkuru na Eric Muhoza, n’abandi.

Kuri ubu, aba bakinnyi bari mu myiteguro ikomeye yo kwitegura Tour du Rwanda ya 2026, iteganyijwe kuva ku wa 22 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru