Connect with us

Amakuru

Amagaju FC mu biganiro n’uwatoje Gor Mahia FC

Ikipe ya Amagaju FC ikomeje urugendo rwo gushaka umutoza mukuru mushya uzayifasha gusohoka mu bihe bigoye irimo, aho amakuru aturuka hafi yayo avuga ko Afahmia Lotfi ukomoka muri Tunisia n’Umwongereza Mark Harrison bari mu bahabwa amahirwe yo kuyitoza, bakazungirizwa na Mateso Jean de Dieu.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Amagaju FC yafashe icyemezo cyo gutandukana na Niyongabo Amars wari umutoza mukuru, hamwe n’abungiriza be, nyuma yo gutsindwa bikabije na Al Hilal SC ibitego 8-0.

Uku gutsindwa kwabaye nk’igitonyanga cyuzuye igikombe, bituma ubuyobozi bufata icyemezo cyo guhindura icyerekezo cy’imitoreze yayo.

Iyi kipe ikinira kuri sitade ya Kamena yahise itangira gushaka abatoza bashya bazayifasha by’umwihariko mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda, kuko imikino ibanza itayigendekeye neza.

INDI NKURU WASOMA:Bruno Fernandes azaguma muri Manchester United

Kugeza ubu, Amagaju FC iri mu myanya ya nyuma, ibintu bitashimishije abakunzi bayo.Mu batoza bari gutekerezwaho cyane harimo Afahmia Lotfi, wahoze atoza Rayon Sports mbere yo kuyiviramo mu Ugushyingo 2025, nyuma y’umusaruro utari mwiza mu ntangiriro za Shampiyona ya 2025/26.

Nubwo atabashije gukomeza i Kigali, Lotfi azwiho gukora neza mu makipe yo mu ntara, aho yigeze gufasha Mukura VS kugera ku musaruro ushimishije mu guhangana n’amakipe akomeye.

Hari kandi Mark Harrison, umutoza ufite ubunararibonye mu mupira w’amaguru wo ku Mugabane wa Afurika. Yatoje amakipe atandukanye arimo Gor Mahia FC yo muri Kenya, Harare City na CAPS United zo muri Zimbabwe, Township Rollers yo muri Botswana ndetse na UD Songo yo muri Mozambique, bimuha izina rikomeye mu batoza bafite ubunararibonye mpuzamahanga.

Umutoza uzatoranywa azungirizwa na Mateso Jean de Dieu, umaze kwemezwa ku mugaragaro n’Amagaju FC.

Kuri ubu, Amagaju FC yarangije imikino ibanza ya Shampiyona ya 2025/26 iri ku mwanya wa 17 n’amanota 12, ikaba ari yo kipe yatsinzwe ibitego byinshi (17), bityo abafana bayo bakaba bategereje impinduka mu mikino yo kwishyura.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru