Nyuma y’imikino ya kimwe cya kabiri kirangiza yaranzwe n’ishyaka n’ihangana rikomeye, igihugu cya Maroc kizahura na Senegal ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025.
Iyo mikino yombi yabaye ku wa Gatatu, yagaragaje inzira zitandukanye amakipe yanyuzemo, ariko iherezo rikaba rimwe: itike yo kugera ku mukino wa nyuma.
Maroc, nk’igihugu cyakiriye irushanwa, yageze ku mukino wa nyuma itsinze Nigeria kuri penaliti 4–2, nyuma y’uko iminota 120 irimo n’inyongera irangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Uwo mukino wabereye kuri Stade Prince Moulay Abdellah i Rabat, aho abafana bari bitabiriye ari benshi bashyigikiye intare za Atlas.
Nubwo Nigeria yakomeje gushyira igitutu imbere y’izamu, Maroc yagaragaje kwihangana, gutuza no gukinira mu bwugarizi. Penaliti zaje zije kugena uwukomeza, maze Maroc ikazitsinda neza kurusha abanya-Nigeria, bituma isubira ku mukino wa nyuma wa CAN ku nshuro ya mbere kuva yegukana igikombe mu 1976, nabwo ikinira mu rugo.
Ku rundi ruhande, Senegal yageze ku mukino wa nyuma itsinze Misiri igitego 1–0 mu mukino wabereye i Tangier.
Wari umukino ukomeye cyane, amakipe yombi acunga uko ahagaze. Igitego cya Sadio Mané ni cyo cyahesheje Intare za Teranga intsinzi, gikuraho inzozi za Misiri zo kwegukana igikombe cya munani cya Afurika.
Iyi ntsinzi yashimangiye Senegal nk’imwe mu makipe ahagaze neza muri Afurika mu myaka ya vuba, dore ko yakomeje kugaragaza ubudacogora n’ubunararibonye mu marushanwa akomeye.
INDI NKURU WASOMA:APR FC itsinze Amagaju ikomeza kurya Police FC isataburenge
Umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2025 kuri Stade Prince Moulay Abdellah i Rabat, aho Maroc izaba ishaka kwandika amateka ku butaka bwayo, mu gihe Senegal izaba ishaka kongera kwisubiza igikombe yegukanye mu 2021.
Misiri na Nigeria zo zizahurira ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama kuri Stade Mohammed V i Casablanca.