Connect with us

Amakuru

Yanga SC yaguze akayabo rutahizamu wifuzwaga na APR FC

Ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gusinyisha umukinnyi wo mu kibuga hagati, Allan Okello, uheruka kwitwara neza muri Vipers SC yo muri Uganda.

Iyi nkuru yakiriwe neza n’abakunzi b’iyi kipe, cyane ko Okello yari umwe mu bakinnyi bakurikiranywe cyane ku mugabane wa Afurika, ndetse akaba yaranifujwe n’ikipe ya APR FC yo mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro byamaze igihe hagati ya Yanga SC na Vipers SC, impande zombi zaje kumvikana ku igurwa ry’uyu mukinnyi ku kayabo k’angana n’ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika, arenga miliyoni 438 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yanga SC yemeye kugura amasezerano y’amezi atandatu Okello yari asigaje muri Vipers, aho muri ayo mafaranga, ibihumbi 100$ byagenewe umukinnyi nk’igihembo cyo gusinya.

Allan Okello w’imyaka 25, yasinyiye Yanga SC amasezerano y’imyaka ibiri, aho azajya ahembwa ibihumbi 15$ buri kwezi.

INDI NKURU WASOMA :Ndikumana Asman yahagaritswe icyumweru

Uretse uwo mushahara, uyu mukinnyi azajya anagenerwa utundi duhimbazamushyi dukurikije uko azitwara mu mikino, haba ku mubare w’ibitego azatsinda ndetse n’imipira azatanga ivamo ibindi bitego.

APR FC yari mu makipe yifuzaga uyu mukinnyi cyane mu mpeshyi ishize, ariko amafaranga Vipers SC yashakaga ku masezerano ye aba menshi, bituma Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ihitamo kureba ahandi.

Ibi byahaye amahirwe Yanga SC, imaze kwiyubaka nk’imwe mu makipe akomeye kandi ahamye ku mugabane wa Afurika.

Mu bihe yamaze muri Vipers SC kuva mu 2023, Okello yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Uganda byikurikiranya.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru