Connect with us

Amakuru

AFCON2025 – Misiri na Nigeria zageze muri 1/2

Nyuma y’ibihe bikomeye byaranze Ikipe y’Igihugu ya Nigeria bijyanye n’ibibazo by’amikoro, Super Eagles yakomeje kwerekana ko igifite umutima wo guhatanira igikombe, isezerera Algeria mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cya Afurika iyitsinze ibitego 2-0.

Ni mu gihe kandi Misiri yakuyemo Côte d’Ivoire yari yegukanye igikombe giheruka, iyitsinze ibitego 3-2 mu mukino wari uryoheye ijisho.

Iyi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, ikinirwa kuri Stade Adrar na Stade de Marrakech, mu mikino ya ¼ cy’iri rushanwa riri kubera muri Maroc.

Umukino wa mbere wahuje Nigeria na Algeria wabanje kurangwa n’igitutu gikomeye ku ruhande rwa Nigeria, aho humvikanye inkuru z’abakinnyi bari banze gukina kubera kutishyurwa uduhimbazamusyi. Gusa, Kapiteni Wilfred Ndindi yaje kubemerera kubishyurira imyenda yose, bituma umukino uba.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ariko Nigeria igaruka mu gice cya kabiri yiyemeje gushaka intsinzi. Ku munota wa 49, Victor Osimhen yafunguye amazamu abifashijwemo na Bruno Onyemaechi. Nyuma y’iminota mike, Osimhen yahise yishyura mugenzi we Akor Adams umupira wavuyemo igitego cya kabiri ku munota wa 57, bituma Super Eagles ikatisha itike ya ½ cya nyuma.

Nyuma y’iyi ntsinzi, umukino warangiye havutse imvururu ku kibuga, aho bamwe mu bakinnyi n’abafana ba Algeria bashakaga kugirira nabi abasifuzi n’abashinzwe umutekano, ibintu byahise bigarukwaho n’abategura irushanwa.

INDI NKURU WASOMA :APR yatandukanye n’umutoza wayo

Undi mukino wahuje Misiri na Côte d’Ivoire, wari utegerejwe na benshi kubera ubukaka n’amateka y’aya makipe yombi. Ku munota wa 3 gusa, Omar Marmoush yafunguye amazamu afasha Misiri kuyobora umukino. Misiri yakomeje kugenzura umukino, ibona igitego cya kabiri ku munota wa 32, nubwo Ahmed Fatouh yaje kwitsinda igitego, bajya kuruhuka ari 2-1.

Mu gice cya kabiri, Mohamed Salah yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 52, ariko Côte d’Ivoire igaragaza ko itari yiteguye gusezererwa byoroshye ibona igitego cya kabiri ku munota wa 73. Umukino warangiye ari 3-2, Misiri ikatisha itike ya ½ aho izahura na Sénégal ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru