Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatangaje ko mu gihe kitarenze amezi atatu hazashyirwa hanze uburyo bushya bwo gucunga no guteza imbere ibibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda, hagamijwe kubibyaza umusaruro no kubigira ishoramari rirambye.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2025, aho yagarukaga ku kibazo cy’ubuke bw’ibikorwaremezo bya siporo, by’umwihariko ibibuga bya ruhago bidahagije ugereranyije n’umubare w’amakipe agenda yiyongera.
Shema yasobanuye ko umupira w’amaguru mu Rwanda urimo gutera imbere ku rwego rwo hejuru, aho amakipe y’abagabo, abagore, abana n’amarerero yiyongera umunsi ku wundi, nyamara ibibuga bikiri bike.
Yatanze urugero avuga ko amakipe 10 akina Rwanda Premier League akinira kuri stade imwe iri i Kigali, ibintu yavuze ko bidakwiye kandi bigaragaza ikibazo gikomeye gihari.
Kugira ngo iki kibazo gikemuke, FERWAFA yashyizeho Komisiyo y’Ibikorwaremezo igizwe n’abantu bafite ubunararibonye mu by’ishoramari, ubwubatsi n’umupira w’amaguru.
Iyi komisiyo iyobowe na Jean Bosco Birungi, afatanyije na Vivian Kayitesi nka visi perezida, ndetse n’abandi barimo Hadji Yussuf Mudaheranwa, Eng. Désiré Niyitanga, Eng. Raoul Gisanura na John Urayeneza.
Shema yavuze ko iyi komisiyo izategura igishushanyo mbonera kigaragaza uburyo ibibuga byacungwa mu buryo bw’ishoramari, bikabyazwa umusaruro kandi bigatunganywa ku rwego rushobora kwakira amarushanwa mpuzamahanga.
Yashimangiye ko intego atari ugutegereza Leta cyangwa Minisiteri ngo byubake ibibuga, ahubwo ari ugushishikariza abikorera n’abashoramari kubifata nk’ishoramari rifite inyungu.
INDI NKURU WASOMA :U Rwanda ruri kwitegura kwipima na Gabon

Yanavuze ko mu buryo bushya, imikino myinshi itazongera kureberwa ubuntu, kuko ibibuga bizaba byinjijwe mu micungire ishingiye ku ishoramari, harimo no kugurisha uburenganzira bwo kwitirirwa ibibuga.
Byongeye kandi, FERWAFA ku bufatanye na FIFA na Leta y’u Rwanda, iri mu mushinga wo kubaka no kuvugurura ibibuga bine biri mu turere twa Rutsiro, Rusizi, Gicumbi no mu Mujyi wa Kigali hafi ya Hoteli ya FERWAFA, bikazaba byuzuye bitarenze Mata 2026.