Itsinda rikomeye ry’abafana ba Manchester United ryitwa The 1958 ryatangaje ko riri gutegura imyigaragambyo rishinja ba nyiri iyi kipe kuyigira nk’ikinamico idafite icyerekezo.
Iri tsinda ryamamaye cyane mu bikorwa byo kwamagana imiyoborere mibi ryigeze gukusanya ibihumbi by’abafana mu myigaragambyo yabaye muri Werurwe umwaka ushize.
Mu byumweru bishize, umwuka mubi warushijeho kwiyongera ku bafana, cyane cyane ku bijyanye n’umunyamigabane muto Sir Jim Ratcliffe.
Iyirukanwa rya Ruben Amorim, wari umaze igihe gito atoza iyi kipe, ryabaye imbarutso yo kongera guhamagarira imyigaragambyo izabera mbere y’umukino Manchester United izakiramo Fulham ku wa 1 Gashyantare.
Mu mukino wabereye i Turf Moor wahuje United na Burnley ukarangira ari ibitego 2-2, abafana bagaragaje icyapa cyamagana Ratcliffe, banaririmba indirimbo zikomeye zisebya Joel Glazer, umwe mu bayobozi bakuru b’iyi kipe.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’itsinda The 1958, Ratcliffe yashinjwe “kugaragara nk’umuntu utazi ibyo akora, wahinduye ikipe ikinamico iteye isoni.”
Bagaragaje ko Manchester United iri mu bihe bikomeye: ku kibuga berekana umupira ikina udafite icyerekezo, naho inyuma yacyo hakaba umutekano muke n’akajagari mu buyobozi.
Nubwo hari abashyigikiye Ratcliffe bavuga ko yashoye miliyoni 250 z’ama-pound mu guteza imbere ikipe, harimo no kuvugurura ikibuga cy’imyitozo cya Carrington, abandi bafana babona ibyemezo yafashe byaranzwe no kudatekereza neza.
INDI NKURU WASOMA :AFCON izajya iba nyuma y’imyaka ine – Motsepe
Bamwe banenga icyemezo cyo kutagumana Erik ten Hag nyuma yo kwegukana FA Cup mu 2024, gushora amafaranga menshi mu bakinnyi, hanyuma akirukanwa atararenza imikino icyenda ya shampiyona nshya, bigakurikizwa no kwirukana Amorim nyuma y’igihe gito.
Ratcliffe yanashinjwe kugabanya amafaranga akoresha, birimo kwirukana abakozi no kuzamura ibiciro by’amatike, ibintu byarakaje benshi.
Kugeza ubu, Darren Fletcher ari we uri gutoza by’agateganyo, mu gihe ubuyobozi bugikomeje gushaka umutoza uzageza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.