Uwahoze ari umukinnyi w’ikirangirire mu ikipe ya Leeds United no mu ikipe y’igihugu ya Wales, Terry Yorath, yitabye Imana afite imyaka 75, nyuma y’indwara yamufashe mu gihe gito.
Inkuru y’urupfu rwe yakiriwe n’akababaro gakomeye mu bakunzi b’umupira w’amaguru, cyane cyane abo mu Bwongereza no muri Wales.
Terry Yorath yatangiye umwuga we wo gukina umupira mu ikipe ya Leeds United mu 1967, ari nayo yabaye iya mbere mu buzima bwe bwa kinyamupira.
Mu gihe cy’imyaka icyenda yayimazemo, yakinnye imikino 199 anatsinda ibitego 11. Muri iyo kipe, Yorath yagize uruhare rukomeye mu kwegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu 1974, anabona n’imidari y’icyubahiro mu marushanwa akomeye nka FA Cup, European Cup na Cup Winners’ Cup.
Ku rwego rw’igihugu, Yorath yakiniye Wales inshuro 59, aho 42 muri zo yari kapiteni. Nyuma yo guhagarika gukina, yaje no kuyibera umutoza, ayigeza hafi yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 1994, gusa birangira itsinzwe na Romania ku mukino wa nyuma wo gushaka itike.
INDI NKURU WASOMA :Police FC ikomeje kwerekana ko ititeguye kurekura
Yorath yakiniye n’andi makipe arimo Coventry City, Tottenham Hotspur, Vancouver Whitecaps na Bradford City, mbere yo gusoza umwuga we wo gukina akina umukino umwe gusa muri Swansea City.
Nyuma yaho, yinjiye mu butoza atoza amakipe atandukanye arimo Swansea, Bradford, Cardiff, Sheffield Wednesday ndetse n’ikipe y’igihugu ya Lebanon.
Mu buzima bwe bwite, Yorath yari se wa Gabby Logan, umunyamakuru wa BBC . Yagize kandi abandi bana batatu: Daniel, Louise na Jordan. Mu 1992, yagize ibyago bikomeye byo kubura umwana we Daniel wari ufite imyaka 15, azize indwara y’umutima igira inkomoko mu muryango, ubwo bakinaga umupira iwe mu rugo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’abana be, bagize bati: “Ku bandi yari intwari mu mupira w’amaguru, ariko kuri twe yari papa wacu; umuntu wituje, ugira neza kandi woroshye. Imitima yacu irababaye, ariko duhumurizwa no kumenya ko agiye kongera guhura n’umuvandimwe wacu Daniel.”
Amakipe n’amashyirahamwe menshi y’umupira w’amaguru yagaragaje akababaro kabo, arimo Leeds United na Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Wales, bose bahuriza ku kuba Terry Yorath yari umuntu w’icyitegererezo, wubahwaga kandi wagize uruhare rukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru.