Connect with us

Amakuru

Rayon Sports yasozanyije n’abarimo Abdelaziz Harerimana

Rayon Sports yatandukanye ku bwumvikane na rutahizamu wo ku ruhande, Abdelaziz ‘Rivaldo’ Harerimana, nyuma y’amezi atandatu gusa ageze muri iyi kipe yitoreza mu Nzove.

Uyu mukinnyi yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Nyakanga 2025, avuye muri Gasogi United, ariko ntiyashoboye kwigaragaza bihagije ngo anyure abatoza ba Rayon Sports.

Nubwo yari yaraje afite icyizere cyo gufasha ikipe mu mikino yo ku ruhande, umusaruro we ntiwigeze ugera ku rwego rwari rutezweho amaso n’ubuyobozi n’abafana.

Mu rwego rwo gushaka igisubizo, Rayon Sports yari yateganyije kumugira intizanyo mu isoko ryo muri Mutarama, ariko Harerimana ntiyemera kujya mu yindi kipe by’agateganyo. Ibyo byatumye impande zombi zicara hamwe zemeza gusesa amasezerano hakiri kare, ku bwumvikane.

Uyu mukinnyi yahise ahabwa ibaruwa imwemereye kujya mu yindi kipe (release letter), bimuha uburenganzira bwo gusinyira aho ashaka nk’umukinnyi wigenga.

Amakuru The Drum yamenye avuga ko Harerimana ari mu biganiro na AS Kigali, nubwo ashobora gusubira muri Gasogi United, aho yamenyekaniye, nabyo bikiri amahitamo akomeye.

INDI NKURU WASOMA  BIFITANYE ISANO :Hura n’umufana wa DRC wahinduye amarira isomo ku si yose

Rayon Sports kandi irimo gutekereza ku bindi byemezo bigamije kongera gutunganya ikipe. Umuzamu Pavelh Ndzila, myugariro Prince Musore, hamwe n’abakina hagati Adama Bagayogo na Olivier ‘Seif’ Niyonzima, na bo bashobora gutandukana n’iyi kipe.

Gusa kuri ubu ,aba bakinnyi bose ntibari mu myitozo yitegura umukino w’igikombe cy’Amahoro cya 2025 uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.

Izi mpinduka zije mu gihe Rayon Sports ikomeje gushaka uko yahuza imbaraga z’ikipe n’ubushobozi bw’imari, cyane nyuma yo gusinyisha abakinnyi bashya barimo Olivier Kwizera, Likau Faustin Kitoko, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao, Ramazani Tshimanga Tshilembi na Bienvenu Joachim Vignino.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru