Connect with us

Amakuru

Hakizimana Muhadjiri yakiriwe bidasanzwe muri Nairobi United

Ikipe ya Nairobi United ikina mu cyiciro cya mbere muri Kenya yakiriye ku mugaragaro umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Hakizimana Muhadjiri, mu masezerano mashya yitezweho kongerera imbaraga ubusatirizi bwayo.

Uyu mukinnyi wari umaze igihe gito adafite ikipe, aherutse kugera muri Kenya aho yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe bikarangira ayisinyiye.

Mu itangazo Nairobi United yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kwakira uyu mukinnyi uzwiho guhanga imikino no gucenga ba myugariro.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko Muhadjiri azagira uruhare rukomeye mu mikinire yayo, cyane cyane akina inyuma ya ba rutahizamu.

Bati: “Twishimiye kubamenyesha isinya ry’umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Hakizimana Muhadjiri.”

Bakomeza bavuga ko ari “umuremyi w’ibitego, mwarimu w’ahazaza, umugabo uzi gutatanya ubwugarizi bukomeye,” banongeraho ko ubunararibonye bwe mu kibuga hagati buzafasha cyane iyi kipe.

Bati: “Imihanda ya Nairobi igiye kubibonera. Ikaze mu muryango, Muhadjiri.”

INDI NKURU WASOMA :U Rwanda ruri kwitegura kwipima na Gabon

Kwinjira kwa Muhadjiri muri Nairobi United ni intambwe ikomeye ku mwuga we, cyane ko iyi kipe iri no mu matsinda ya CAF Confederation Cup, irushanwa rihuza amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika.

Aje azahasanga undi Munyarwanda, Buregeya Prince, bamaze igihe bakinana, ibintu bishobora kumworohera kwihuta mu guhuza na bagenzi be.

Nairobi United iherutse kandi gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Uganda, Kizza Mustafa, bigaragaza ko ifite intego zo kwiyubaka no guhatanira ibikombe.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru