Rutahizamu w’Umunya-Sénégal, Fall Ngagne, yongeye kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’igihe kinini ikipe ivuga ko yari yarataye akazi, ibintu byari byarateje urujijo n’impaka mu bakunzi ba Gikundiro.
Ngagne aheruka kugaragara mu kibuga mu mpera za Gashyantare 2025, ubwo Rayon Sports yakinaga n’Amagaju FC i Huye, umukino yavuyemo avunitse bikomeye.
Nyuma yo kubagwa, uyu rutahizamu yasubukuye imyitozo mu Ugushyingo, ariko ntiyongera kugaragara mu mikino, ubuyobozi bwa Rayon Sports bukavuga ko bwubahiriza amabwiriza y’abaganga.
Mu Ukuboza, uyu mukinnyi yasabye ubuyobozi uruhushya rwo gusubira iwabo muri Sénégal, bivugwa ko yari agiye kwita ku mubyeyi we wari urwaye.
Icyakora, hari amakuru yavugaga ko hari n’izindi mpamvu zitari iza siporo, zirimo kutumvikana hagati ye n’ubuyobozi, aho umwe mu bayobozi yumvikanye avuga amagambo akomeye agira ati: “Niba ushaka ko nkutsindira ibitego ugomba kureka nkabanza kujya gukaraba.”
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwamuhaye uruhushya rw’icyumweru kimwe, ariko iminsi iriyongera igera mu byumweru bitatu ataragaruka i Kigali. Ibi byatumye ashyirwaho igitutu, ahabwa itariki ya 5 Mutarama nk’igihe ntarengwa cyo kugaruka, bitaba ibyo hagafatwa ibindi byemezo bikomeye.
INDI NKURU WASOMA :AFCON izajya iba nyuma y’imyaka ine – Motsepe
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye umukino wa AS Muhanga wabaye ku Cyumweru, umutoza Bruno Ferry yavuze ko nta makuru yari afite ku bijyanye na Fall Ngagne, bituma benshi bakeka ko umubano w’impande zombi wajemo agatotsi.
Gusa ku wa Kabiri, tariki ya 6 Mutarama, ni bwo Ngagne yageze i Kigali, maze ku wa Gatatu yitabira imyitozo yakorewe mu Nzove, aho yitozanyije na bagenzi be.
Ibi bibaye mu gihe Rayon Sports iri kwitegura umukino wa Super Coupe uzayihuza na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.