Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika 2025 riri kubera muri Maroc rigeze aharyoshye cyane, nyuma y’uko amakipe umunani akomeye ku mugabane wa Afurika abashije kugera muri kimwe cya kane cy’irangiza.
Iki cyiciro kije gikurikira imikino ya 1/8 yaranzwe n’amarangamutima menshi, aho habonetse intsinzi ku munota wa nyuma, penaliti n’imikino yarangiye nta nkuru.
Ikipe ya Côte d’Ivoire ifite igikombe giheruka, ni yo yabaye iya nyuma mu makipe akomeye yabonye itike ya ¼ cy’irangiza, bituma irushanwa rirushaho gushyuha.
Ubu hasigaye amakipe afatwa nk’inkingi za mwamba z’umupira wa Afurika, aho buri mukino utegerejwe n’abafana benshi.
Amakipe yabashije gukomeza ni: Sénégal, Mali, Maroc yakiriye irushanwa, Cameroun, Misiri, Nigeria, Algérie na Côte d’Ivoire. Muri ayo, umunani muri yo abarirwa mu makipe 10 ya mbere akomeye ku mugabane, bigaragaza urwego rwo hejuru iyi mikino izaba iriho.
Imikino ya ¼ cy’irangiza izakinwa mu mpera z’iki cyumweru. Ku wa 9 Mutarama, Mali irakina na Sénégal saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Tangier, mu gihe Cameroun ihura na Maroc saa tatu z’ijoro i Rabat. Ku wa 10 Mutarama, Algérie irahura na Nigeria i Marrakesh saa kumi n’ebyiri, naho Misiri ikine na Côte d’Ivoire saa tatu z’ijoro i Agadir.
INDI NKURU WASOMA :U Rwanda ruri kwitegura kwipima na Gabon

Mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo gutwara igikombe, Maroc na Côte d’Ivoire byari byaratangiye irushanwa byitezwe cyane, ariko Nigeria imaze kugaragaza urwego rudasanzwe mu mikino yose yakinnye.
Algérie nayo irashimwa cyane kubera gutsinda imikino yose yakinnye, kimwe na Misiri iyobowe na Mohamed Salah ikomeje kwerekana ubunararibonye.
Ku rutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi, Brahim Diaz wa Maroc ayoboye n’ibitego bine, akurikirwa n’abakinnyi batandukanye barimo Salah, Osimhen na Mahrez bafite bitatu buri umwe.