Connect with us

Amakuru

TRANSFERS-Man City irifuza kapiteni wa Crystal Palace

Manchester City iri kwiyongera mu makipe ari gukurikiranira hafi kapiteni wa Crystal Palace, Marc Guehi, muri uku kwezi kwa Mutarama, bitewe n’ibibazo bikomeje kuyivugirwamo by’imvune mu bwugarizi.

Ibi ni ibyatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza, aho BBC yandika ko City yatangiye kureba niba yakwinjira mu biganiro byo gusinyisha uyu myugariro w’ikipe y’igihugu cy’u Bwongereza.

Iki cyifuzo cya City cyatewe ahanini n’imvune zagize abakinnyi bayo b’ingenzi mu bwugarizi, Josko Gvardiol na Ruben Dias, bagiriye mu mukino banganyijemo na Chelsea ku Cyumweru. Uretse abo bombi, na John Stones nawe amaze igihe adakina kubera imvune, ibintu byatumye umutoza Pep Guardiola atangira gushaka ibisubizo byihuse.

Nubwo City itaratangaza icyemezo cya nyuma, biravugwa ko ishaka kubanza kumenya uburemere bw’imvune za Gvardiol na Dias mbere yo gufata icyemezo cyo kwinjira mu isoko ry’igura n’igurisha.

Gusa amakuru aturuka hafi y’iyi kipe avuga ko inyota yo kubona Guehi yamaze gufata indi ntera, ndetse kugura uyu mukinnyi muri Mutarama bidakwiye gufatwa nk’ibidashoboka.

INDI NKURU WASOMA :AFCON2025 -Misiri na Nigeria zabonye itike ya ¼

Marc Guehi w’imyaka 25, ufite imikino 26 mu ikipe y’igihugu cy’u Bwongereza, ari hafi kurangiza amasezerano ye muri Crystal Palace, azarangira mu mpeshyi. Ibi byatumye amakipe menshi akomeye i Burayi nka Bayern Munich, Real Madrid, Barcelona, Inter Milan na Atletico Madrid amwereka ko amwifuza.

Crystal Palace iri mu mwanya ukomeye, kuko ishobora guhitamo kumugurisha muri uku kwezi aho gutegereza kumubura kandi nta mafaranga ibonye mu mpeshyi. Liverpool nayo iracyamukurikirana cyane, nyuma yo kunanirwa kumusinyisha mu mpeshyi ishize.

Ku ruhande rwa Manchester City, Pep Guardiola yatangaje ko ikipe ifite imvune nyinshi ariko ko igomba gukomeza gukomera no gushaka ibisubizo.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru