Connect with us

Amakuru

Kiyovu Sports irimbanyije imyiteguro y’inteko rusange

Ikipe ya Kiyovu Sports irimo kwitegura inteko rusange izahuriza hamwe abanyamuryango bayo nyuma y’uko imikino ibanza izaba irangiye.

Iyi nteko izaba ari umwanya wo gusuzuma aho ikipe igeze no kumurikira abanyamuryango imigabo n’imigambi ubuyobozi bufite mbere yo kwinjira mu mikino yo kwishyura.

Nk’uko byatangajwe na Rwanda Premier League, Kiyovu Sports izasoza imikino ibanza (Phase Aller) ku itariki ya 11 Mutarama 2026, aho izahura na Police FC.

Uyu mukino utegerejwe cyane uzabera kuri Kigali Pele Stadium, kandi uza mu gihe iyi kipe iri mu bihe byiza by’umusaruro.

Ku munsi wejo ,Kiyovu Sports yerekanye imbaraga zidasanzwe itsinda Gicumbi FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.

Uwo musaruro mwiza wagaragaje akazi gakomeye k’umutoza Haringingo Francis Mbaya Christian, umaze kugaragaza ko ashoboye gukoresha neza abakinnyi bato afitemo icyizere, bagatanga umusaruro ufatika.

Ubuyobozi buyobowe na Nkurunziza David, bwagaragaje ko ubushishozi mu guhitamo umutoza ukwiriye iyi kipe no gushyiraho imiyoborere itanga icyizere.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :Kiyovu Sports na Al Hilal zabonye intsinzi z’ingenzi

Ikirenze ibyo, ikibazo cy’imishahara cyari kimaze igihe kivugwa muri Kiyovu Sports cyarakemutse burundu, aho kugeza ubu nta kirarane na kimwe ikipe ifitiye abakinnyi bayo.

Abakinnyi bategereje gusa umushahara w’uku kwezi kwa mbere turimo, ibintu bidakunze kugaragara mu makipe menshi yo mu gihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed, yavuze ko ibanga ryo kwitwara neza rishingiye ahanini ku kuba ubuyobozi buba hafi y’abakinnyi no kubaha ibyo baba bemerewe ku gihe.

Kugeza ubu, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 26, intego ikaba ari ukwinjira mu myanya ine ya mbere no guhatanira Igikombe cy’Amahoro, bityo abafana bagasabwa kongera kwitabira no gushyigikira ikipe yabo.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru