Connect with us

Amakuru

Chelsea yatangaje umutoza mushya

Ikipe ya Chelsea FC yatangaje ku mugaragaro ko Liam Rosenior ari we mutoza mukuru mushya, asimbuye Enzo Maresca wavuye  kuri izi nshingano ku itariki ya mbere Mutarama.

Iyi nkuru yakiriwe neza n’abakunzi b’iyi kipe yo mu Bwongereza, cyane ko Rosenior afatwa nk’umutoza ufite icyerekezo n’ubunararibonye bwubakiye ku gutegura neza amakipe atoza.

Rosenior, ufite imyaka 42, yasinye amasezerano y’imyaka itandatu n’igice azageza mu mpeshyi ya 2032, ibintu byerekana icyizere gikomeye ubuyobozi bwa Chelsea bumufitiye.

Mbere yo kugera i Londres, yari amaze amezi 18 atoza Strasbourg yo mu Bufaransa, ikipe isanzwe ifitanye isano na Chelsea binyuze mu ishoramari rya BlueCo.

Muri icyo gihe, yayifashije kurangiza shampiyona ya Ligue 1 iri ku mwanya wa karindwi, initwara neza no mu marushanwa y’i Burayi aho yari itaratsindwa.

Nubwo Rosenior yari aherutse kongera amasezerano ye na Strasbourg muri Mata, amahirwe yo gutoza Chelsea yamubereye intambwe ikomeye mu mwuga we.

INDI NKURU WASOMA :Kiyovu Sports na Al Hilal zabonye intsinzi z’ingenzi

Ubuyobozi bwa Chelsea bwasobanuye ko bwamuhisemo kubera ubushobozi bwe bwo kubaka ikipe ifite umwihariko mu mukino, gushyiraho amahame akomeye no guteza imbere abakinnyi, byose bikajyana n’intego zo guhatanira ibikombe.

Mbere y’aho, Rosenior yanyuze mu makipe atandukanye arimo Hull City na Derby County, ndetse yanakiniye amakipe akomeye nka Fulham na Brighton. Nubwo atageze ku nzozi zose muri Championship, ubunararibonye bwe bwamufashije gukura no kwiyubaka nk’umutoza utekereza kure.

Mu itangazo Chelsea yasohoye, yagize iti: “Liam afite ubushobozi bwo kugaragaza umusaruro mwiza w’abakinnyi vuba, kandi azadufasha gukomeza guhatana ku rwego rwo hejuru.”

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru