Algeria vs DR Congo [18:00pm]
Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwerekana intambwe ishimishije mu mupira w’amaguru ku rwego rwa Afurika, kuva yagera muri kimwe cya kane mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Côte d’Ivoire mu 2023.
Umutoza wayo, Sébastien Desabre, umufaransa w’imyaka 49, akomeje kuyobora iyi kipe mu cyerekezo gishya, aho yayigeze no mu mikino ya kamarampaka ihuza imigabane, igamije gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Mu mukino utegerejwe n’abatari bake uzabera i Rabat muri Maroc, DRC iracakirana na Algérie, imwe mu makipe yitwaye neza mu matsinda, itsinda imikino yayo yose itatu.
Desabre yavuze ko Algérie ifite abakinnyi bashobora guhindura umukino igihe icyo ari cyo cyose, ariko anashimangira ko na DRC ifite ubushobozi bwo guhangana n’iyo mbogamizi. Yagize ati: “Tuzi imbaraga zacu, icy’ingenzi ni ugukina neza nk’uko twabigenje kugeza ubu.”
DRC yasoje itsinda D iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Sénégal, irushwa ibitego. Desabre avuga ko uyu mukino ufite agaciro gakomeye, kuko ushobora kwerekana aho ikipe igeze mu iterambere no kuyifasha kugera muri kimwe cya kane.
INDI NKURU WASOMA :Kiyovu Sports irimbanyije imyiteguro y’inteko rusange
Ku rundi ruhande, Algérie iracyashaka kwisubiza icyubahiro yaherukaga mu 2019 ubwo yatwaraga igikombe cya Afurika mu Misiri.
Nyuma y’iyo ntsinzi, yagize ibihe bigoye mu marushanwa yakurikiyeho, iviramo mu matsinda. Umutoza mushya, Vladimir Petkovic, yahisemo guhuza abasore bakiri bato n’ubunararibonye bwa kapiteni Riyad Mahrez, umaze gutsinda ibitego bitatu muri iri rushanwa.
Petkovic yagaragaje ko yubaha DRC, ayita ikipe ihamye ifite abakinnyi bafatanye. Biteganyijwe ko azasubiza mu izamu Luca Zidane, umuhungu wa Zinedine Zidane, umaze kwigaragaza neza. Luca yavuze ko ashimishwa no gushyigikirwa n’umuryango we, ariko ko intego ye ari ukwiyubakira izina rye ku giti cye.