Connect with us

Amakuru

Imanishimwe Djabel yahishuye icyatumaga atagaragara cyane mu kibuga

Manishimwe Djabel yahishuye ko ikibazo cy’imvune ariyo impamvu yatumye atagaragara kenshi mu mwambaro wo Police FC mu mikino itambutse muri Rwanda Premier League .

Djabel winjiye mu kibuga asimbuye mu mukino Police FC yatsinzemo Gorilla ibitego 4-0 yagaragaje ko nawe arangamiye gutanga umusanzu we mu byiza ikipe iri kwifuza kugeraho ndetse ko arajwe ishinga no gushaka umwanya ubanzamo uhoraho .

Mu kiganiro na The DRUM nyuma y’umukino , Imanishimwe Djabel yatangaje ko kuri ubu yamaze kugaruka mu murongo mwiza wo gutanga umusururo ukwiye mu kibuga nyuma yo kumara ibyumweru bitari bike afite Imvune yatumye amara iminsi adakina .

Aho yagize ati :”Muri uyu mukino mbonyemo iminota mike bijyanye n’igihe cyari gishize ntakina gusa nari nafite imvune ariko ubu natangiye kugaruka mu bihe byange byiza ndetse ntekereza ko mu mukino iri mbere nzagenda ntaga umusanzu wange .”

Ku itariki ya 14 Ukwakira 2025, ni bwo Police FC yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Djabel wari wavuye mu Rwanda muri 2023 nyuma yo gutandukana na APR FC, ajya muri Air Force Club mu Cyiciro cya Mbere muri Iraq, ariko ntiyamarana na yo igihe ajya muri Naft Al-Wasat Sports Club yo mu Cyiciro cya Kabiri muri icyo gihugu.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :Nta bwoba amakipe yo muri Sudan aduteye – Byiringiro Lague

Nyuma y’Iminsi 15 ya Shampiyona y’u Rwanda, Police FC itozwa na Ben Moussa wahoranye n’uyu mukinnyi mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ni yo imaze gutsindwa umukino umwe wonyine, ikaba ifite amanota 32, Ku mwanya wa mbere.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru