Connect with us

Amakuru

AFCON2025 – Aziz Ki yemerewe kuva mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Burkina Faso (FBF) ryatangaje ko umukinnyi wo hagati w’iyi kipe y’igihugu , Aziz Stéphane Ki, yemerewe kuva mu mwiherero w’ikipe by’agateganyo nyuma yo kugirwaho ingaruka n’akababaro gakomeye ko gupfusha umubyara.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, FBF yamenyesheje abakunzi b’umupira w’amaguru ko Aziz Ki yagize ibyago byo kubura umwana yafataga nk’umwana yibyariye.

Uru rupfu rwagize ingaruka zikomeye ku mutima w’uyu mukinnyi, bituma ubuyobozi bw’ikipe bumwemerera gusubira mu muryango we kugira ngo abashe kwifatanya n’abe mu bihe by’akababaro.

FBF yagaragaje ko ikomeje kuba hafi y’uyu mukinnyi muri ibi bihe bikomeye, ishimangira ko ubuzima bwe bwite n’inshingano z’umuryango bifite agaciro kurusha ibindi byose.

Yongeyeho ko icyemezo cyo kumuha uruhushya rwo kuva mu mwiherero cyafashwe mu rwego rwo kumwubaha no kumuha umwanya wo guhumurizwa n’abe.

Aziz Stéphane Ki ni umwe mu nkingi za mwamba mu Ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso, aho azwiho ubuhanga mu kibuga, ubuyobozi no gufasha bagenzi be haba mu kibuga no hanze yacyo.

INDI NKURU WASOMA :Imanishimwe Djabel yahishuye icyatumaga atagaragara cyane mu kibuga

Nubwo adahari by’agateganyo bizagaragara mu myiteguro y’ikipe, FBF yagaragaje ko icy’ingenzi muri ibi bihe ari ugushyigikira umukinnyi mu mibereho ye.

Umuryango mugari w’umupira w’amaguru muri Burkina Faso wifatanyije na Aziz Ki, umwoherereza ubutumwa bw’akababaro n’ihumure, mu gihe we n’umuryango we bari mu bihe by’akaga n’intimba.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru