Ikipe ya Chelsea yongeye kwisanga mu bihe bigoye, nyuma yo gutangaza itandukana ritunguranye n’umutoza Enzo Maresca ku munsi wa mbere w’uyu mwaka mushya.
Iki cyemezo cyafashwe mu buryo butunguranye cyatumye abayobozi b’iyi kipe batangira gushaka undi mutoza ushobora kuyifasha gusubira ku murongo, maze izina rya Liam Rosenior rihita rishyirwa imbere.
Rosenior, kuri ubu utoza Racing Club de Strasbourg mu Bufaransa, ni umwe mu batoza bakiri bato ariko bamaze kwigaragaza.
Kuba Strasbourg na Chelsea zombi zibarizwa mu maboko y’itsinda rimwe rya ba nyirayo bayobowe na Todd Boehly na Behad Eghbali byorohereje ko Rosenior agirwa amahitamo ya mbere.
Naramuka ahawe akazi, yaba abaye umutoza wa gatandatu wa Chelsea mu myaka ine ishize, ibintu bikomeje kwerekana ukudahozaho mu buyobozi bw’ikipe.
Mu mikinire, Rosenior azwiho gukunda gukinisha umupira, awutangiza inyuma ku munyezamu, asa n’uwakurikiye Maresca.
Icyakora, aho Maresca yakomezaga gukinisha uburyo bwa 4-2-3-1 budahindagurika, Rosenior akunze gukoresha 3-4-2-1, rimwe na rimwe akifashisha na 4-3-1-2. Iyi mikinire ishobora gufasha Chelsea gukemura ibibazo byo kwirinda gutsindwa no gutanga umusaruro mu busatirizi.
INDI NKURU WASOMA :Imbamutima za Ange mutsinzi watangije irerero rya ruhago
Abakinnyi nka Cole Palmer bashobora kungukira cyane kuri iyi mpinduka. Rosenior akunze guha abakinnyi be bo hagati ubwisanzure bwo kugenda bashaka umupira mu myanya hagati y’abugarira n’abakina hagati b’ikipe bahanganye. Ibi byafasha Palmer gusubira ku rwego rwe rwiza, dore ko mu bihe bya Mauricio Pochettino yari umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe.
Mu busatirizi, Joao Pedro cyangwa Liam Delap bashobora kugirirwa icyizere, cyane ko Rosenior azi Delap kuva bakoranaga muri Hull City. Hagati mu kibuga, Enzo Fernandez na Moises Caicedo bashobora gukomeza kuba umutima w’ikipe, nubwo Fernandez ashobora gusabwa kugabanya imipira miremire akina idakunze gukundwa na Rosenior.

Nubwo Rosenior azwiho gukoresha igitutu gikomeye ku makipe bahanganye, uburyo bwe bwo “gushyira imitego” bushobora kugeragezwa mu Bwongereza, aho abakinnyi benshi bafite ubuhanga bwo kugumana umupira.
