Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahaye rutahizamu Fall Ngagne itariki ntarengwa yo kuba yagarutse mu kazi, nyuma yo gufata icyemezo ko kumara igihe adagaragara mu Rwanda bishobora gufatwa nko guta akazi, ibintu byashyira uyu mukinnyi mu bibazo bikomeye by’amasezerano.
Fall Ngagne, ukomoka muri Sénégal, amaze igihe atagaragara mu kibuga kuva yavunikira mu mukino Rayon Sports yanganyijemo n’Amagaju FC muri Gashyantare 2025. Muri icyo gihe yari umwe mu nkingi za mwamba za Gikundiro, kuko yari amaze gutsinda ibitego 13 muri Shampiyona y’u Rwanda, ari na byo byari byinshi bimaze gutsindwa n’umukinnyi umwe icyo gihe.
Nyuma yo kuvunikira aho, uyu rutahizamu yakomeje kwitabwaho n’abaganga b’ikipe, agenda agaruka buhoro buhoro mu myitozo, kugeza muri Nzeri 2025 ubwo yatangiraga imyitozo yoroheje.
Icyakora, akimara kugaragaza ko ameze neza, yasabye uruhushya rwo gusubira iwabo muri Sénégal kwita ku mubyeyi we wari urwaye, ariko ntiyagaruka ku gihe byari byumvikanyweho.
Ibi byatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports bufata uwo mwitwarire nk’utagenda neza. Umuvugizi w’iyi kipe, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nubwo Ngagne yari yemerewe kugenda, byaje kugaragara ko hari ibindi byamugumishije yo bitajyanye n’impamvu yatanzwe mbere.
Ati “Yatubwiye ko agiye kwita kuri nyina, ariko nyuma tubona ko hari ikindi kibazo kirenze ibyo yari yatubwiye. Twahisemo kumwandikira tumuha igihe ntarengwa cyo kuba yagarutse mu kazi.”
Gakwaya yongeyeho ko uyu rutahizamu yahawe kugeza ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, aho agomba kuba yamaze kugaruka mu Rwanda. Naramuka atabikoze, ubuyobozi buzasuzuma izindi ngamba zirimo no gufata imyanzuro ikomeye ku masezerano ye.
Mu gihe ibi bikomeje, Rayon Sports iracyahanganye n’ikibazo cy’abakinnyi bari mu mvune n’abandi batari ku rwego rwifuzwa, ari na byo byatumye yongeramo amaraso mashya arimo umunyezamu Kwizera Olivier, Faustin Likau Kitoko ‘Pizarro’ wo hagati mu kibuga na Yannick Bangala Litombo ukina mu bwugarizi.
Murera iri ku mwanya wa munani muri Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 21, ikaba yitegura guhura na AS Muhanga ku Cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2026.