Connect with us

Amakuru

Imbamutima za Ange mutsinzi watangije irerero rya ruhago

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Zira FK yo muri Azerbaijan, Ange Mutsinzi Jimmy, yafunguye irerero ry’umupira w’amaguru yise Iwacu Football Academy riherereye iwabo mu Byimana, Akarere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026, aho Ange, ari kumwe n’abavandimwe, inshuti, abatoza bamureze n’abayobozi batandukanye b’umupira w’amaguru mu Rwanda, yafunguye ku mugaragaro iri rerero rizatangirana n’abana barenga 60 b’abahungu n’abakobwa.

Abo bana bahawe ibikoresho by’ibanze birimo imipira n’imyambaro yo kwitoza, hagamijwe kubaha ibyangombwa byabafasha gukuza impano zabo.

Akigera mu Byimana, Ange yakiriwe nk’umwana ugarutse mu rugo, by’umwihariko n’abo bakuranye bakinana umupira.

Mu ijambo rye, yavuze ko icyamuteye gushinga iri rerero ari uko hari byinshi atabonye akiri muto, bityo agashaka ko abamukurikira babibona bakiri bato. Yibukije abana ko aho bari ari ho na we yakuriye, abashishikariza kumva ko bashobora kurenga aho ageze ubu nibitwara neza.

Umuyobozi w’Umurenge wa Byimana, Madamu Jean d’Arc Uwamwiza, yashimiye Ange ku gitekerezo cyiza cyo gufasha urubyiruko rwo ku ivuko, amwizeza ubufatanye bw’ubuyobozi bw’umurenge n’akarere mu guteza imbere iri rerero, cyane ko ritanga umusanzu mu kurera Umunyarwanda w’ejo hazaza.

INDI NKURU WASOMA :Dore ibyo Rayon Sports izajya igenera Kwizera Olivier yasinyishije

Abandi bashyigikiye iki gikorwa barimo umutoza Jimmy Mulisa, wasabye abana gukunda umupira ariko bakanashyira imbere ishuri, ndetse na Kanamugire Fidèle wa FERWAFA, wemeje ko iri rerero rizahabwa ubufasha bukenewe.

Mutsinzi w’imyaka 28 yakuriye mu Byimana, anyura muri AS Muhanga, Rayon Sports na APR FC, mbere yo kujya gukina mu mahanga aho yanyuze muri Portugal, Norvège, kugeza ubu akaba akinira Zira FK yo muri Azerbaijan.




Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru