Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwerekana ko yiyemeje kongera kwiyubaka mu buryo bufatika, ikoresha neza iri soko rito ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama.
Nyuma yo kongeramo amaraso mashya mu bakinnyi, ubu amakuru yizewe agera kuri The Drum avuga ko iyi kipe iri mu nzira nziza zo gusinyisha myugariro w’umunya-Congo, Yannick Bangala Litombo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko ufite ubunararibonye bwinshi ku mugabane wa Afurika, yamaze kugera mu Rwanda aho bivugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports ku ngingo z’ibanze z’amasezerano.
Mu gihe nta gihindutse ku munota wa nyuma, isinywa rye rishobora kuba isaha n’isaha, bikaba byatuma yambara umwambaro w’ubururu n’umweru mu mikino iri imbere.
Yannick Bangala Litombo si izina rishya ku bakurikira umupira w’amaguru wo mu karere. Yakiniye amakipe atandukanye arimo FC Les Stars hagati ya 2011 na 2013, Motema Pembe y’iwabo hagati ya 2013 na 2018, mbere yo kwerekeza muri Tanzania aho yakiniye Yanga SC kuva mu 2021 kugeza mu 2023, nyuma agasinyira Azam FC hagati ya 2023 na 2025.
Kuri ubu yari arimo akinira AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikipe yari yarayisinyiye amasezerano y’igihe gito cy’amezi atandatu.
Uku kongera Bangala Litombo mu bwugarizi bwa Rayon Sports kwaza kwiyongera ku isinywa riherutse gutangazwa ry’umunya-Congo mugenzi we, Faustin Likau Pizzalo Kitoko wavuye muri Flambeau du Centre yo mu Burundi.
INDI NKURU WASOMA :Police yegukaniye irushanwa muri Uganda
Ibi bigaragaza ko ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports bufite umugambi wo kongera imbaraga mu bwugarizi no mu bice by’ingenzi by’ikipe.
By’umwihariko, hari n’amakuru avuga ko iyi kipe yamaze no kumvikana n’umunyezamu Kwizera Olivier, bikaba byarushaho gutuma Rayon Sports igira icyizere cyo kuzamura urwego mu mikino isigaye ya shampiyona.
Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa shampiyona, ikaba itegerejwe gusubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na AS Muhanga, umukino abafana bayo bategerejeho kubona impinduka nshya mu musaruro w’ikipe.