Connect with us

Amakuru

Handball:Police yegukaniye irushanwa muri Uganda

Ikipe ya Police Handball Club ihagarariye u Rwanda yegukanye irushanwa rya Handball rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, ECAHF 2025, ryaberaga mu gihugu cya Uganda. Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Handball muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (ECAHF), rikaba ryarasojwe mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 1 Mutarama 2026.

Police HC yari mu Itsinda A hamwe na NCPB Cereals yo muri Kenya na Police HC yo muri Uganda. Mu mukino wayo wa mbere, Police HC yatsinze NCPB Cereals ibitego 28-26, mbere yo gutsinda Police HC yo muri Uganda ibitego 35-25, ihita ibona itike ya ½.

Itsinda B ryari rigizwe na Black Mamba yo muri Kenya, UPDF yo muri Uganda na Brothers y’i Burundi. Muri ½, Police HC yahuranye na UPDF yari yitwaye neza mu matsinda, ariko ikipe y’u Rwanda ikomeza kwerekana urwego rwo hejuru, iyitsinda ibitego 32-21 mu mukino wabaye tariki ya 31 Ukuboza 2025.

Ku mukino wa nyuma, Police HC yongeye guhura na NCPB Cereals, yari ifite intego yo kongera kwegukana iki gikombe yatwaye mu mwaka ushize. Uyu mukino wari ukomeye kandi urimo ishyaka ku mpande zombi, ariko Police HC igaragaza ubunararibonye n’ubukaka bwo kwegukana igikombe. Igice cya mbere cyarangiye Police HC iyoboye n’ibitego 16-12, ikomeza kugumana ikinyuranyo cyiza kugeza umukino urangiye itsinze ibitego 34-28.

INDI NKURU WASOMA :Imbamutima za Bernado Silva nyuma Man City ihaye urwaho Arsenal

Uku gutsinda kwatumye Police HC itwara iri rushanwa ku nshuro ya gatanu mu mateka yayo, nyuma yo kuryegukana mu 2004, 2015, 2019 na 2021, ikomeza kwandika izina ryayo mu makipe akomeye muri aka karere.

Ku giti cy’umuntu ku giti cye, Mbesutunguwe Samuel yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa, mu gihe Kwubwimana Emmanuel yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Iri rushanwa kandi ryitabiriwe n’abasifuzi b’Abanyarwanda barimo Tuyizere Jean Jacques na Gad Imanimbahafi, bayoboye umukino wa nyuma mu bagore wahuje Prisons HC yo muri Uganda na Nairobi Water yo muri Kenya.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru