Rwanda Premier League : Rayon Sports vs AS Muhanga
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kwiyubaka yitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda, yerekana ku mugaragaro umuzamu w’Umunyarwanda Kwizera Olivier nk’umukinnyi mushya wayo, wagarutse muri iyi kipe yari yaranyuzemo mu 2022.
Uyu muzamu w’imyaka 30 yamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu, aho amakuru agera kuri The Drum avuga ko azajya ahembwa ibihumbi bibiri by’Amadorari ya Amerika buri kwezi, amafaranga arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Kwizera Olivier yari amaze iminsi akorera imyitozo mu Rwanda nyuma yo gutandukana na Al-Kawkab yo muri Arabie Saoudite.
Rayon Sports yari imaze igihe mu biganiro n’abazamu batandukanye, ariko amaherezo ihitamo Kwizera Olivier, umwe mu bazamu bamenyerewe mu mupira w’u Rwanda nubwo yari amaze igihe adahamagwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.
Yanyuze mu makipe atandukanye arimo APR FC, Bugesera FC, Gasogi United FC ndetse no hanze y’igihugu aho yakiniye Mthatha Bucks na Free State Stars zo muri Afurika y’Epfo.
INDI NKURU WASOMA: Imirimo yo kubaka stade izakira AFCON 2027 igeze kuri 70%
Usibye Kwizera, Rayon Sports yanamaze gusinyisha myugariro w’Umunye-Congo Yannick Bangala Litombo, wakiriwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026 na Perezida w’iyi kipe, Murenzi Abdallah.
Bangala w’imyaka 31 yakiniye amakipe akomeye muri Afurika arimo AS Vita Club, Yanga SC na Azam FC.
Aba bakinnyi bombi bashya bashobora kuzifashishwa mu mukino wa Super Cup uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa 10 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro, umukino utegerejwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 21, ikaba iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 14 uzayihuza na AS Muhanga.
Kwiyongera kwa Kwizera Olivier, Yannick Bangala Litombo ndetse na Faustin Kitoko Likau Pizzaro uheruka gusinya mu cyumweru gishize, biratanga icyizere ko iyi kipe ishobora kuzitwara neza mu gice cya kabiri cya shampiyona.