Connect with us

Amakuru

AFCON2025 – Kalidou Koulibaly yatanze ubutumwa bukomeye

AFCON2025 : BENIN 0- 3 Senegal

Mu mukino wahuje Senegal na Benin warangiye Intare za Teranga zitsinze ibitego 3-0, Kapiteni w’iyi kipe Kalidou Koulibaly yanyuze mu bihe bikomeye ubwo yasohorwaga mu kibuga.

Nubwo yahawe ikarita itukura mu minota ya nyuma y’umukino, ibyishimo byo kubona ikipe ye isoje itsinda iri ku mwanya wa mbere byabaye byinshi kuruta agahinda ke ku giti cye.

Uyu myugariro w’inararibonye wari wujuje imikino 100 akinira ikipe y’igihugu, yavuze ko intego nyamukuru yari iyo kurangiza itsinda neza, kandi ko iyo ntego yagezweho.

Yashimangiye ko impano nziza yahawe kuri uwo munsi wihariye atari iyo ku giti cye, ahubwo ari intsinzi y’ikipe n’ubumwe bwayo.

Koulibaly yashimiye cyane abakinnyi bagenzi be, umutoza n’abandi bose bagize staff, avuga ko imyitwarire bagaragaje n’ubushake bwo gukomeza kugenzura umukino nubwo bari basigaye ari 10 byerekana imbaraga z’iyi kipe.

Yagarutse no ku ikarita itukura, avuga ko atayifashe nk’iherezo ry’ibintu, kuko Senegal ifite abakinnyi benshi bashoboye gutanga umusaruro igihe cyose bashyizwe mu kibuga.

Senegal captain Kalidou Koulibaly sent off in 100th appearance, will miss  last 16 game at Africa Cup | AP News

INDI NKURU WASOMA :FERWAFA yashyize ahagaragara ibisabwa ku makipe azakina shampiyona z’abato

Yibukije ko atari ubwa mbere agize ikibazo nk’icyo, anashimangira ko icy’ingenzi ari ukwizera ikipe no gukomeza gutuza mu bihe bigoye. Yatanze urugero ku mukino bahuyemo na Congo, aho batsinzwe igitego ariko bagakomeza gutuza bakaza kwishyura vuba.

Mu butumwa bwe, kapiteni w’Intare za Teranga yashyize imbere indangagaciro zo kwicisha bugufi, gukorera hamwe no guharanira izina ry’igihugu. Yavuze ko kwambara umwambaro wa Senegal bisaba kwitanga no gushyira imbere inyungu z’ikipe kuruta iz’umuntu ku giti cye.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru