Connect with us

Amakuru

Vision FC yashimangiye ugutandukana n’abatoza bayo

Ikipe ya Vision FC yamaze gutandukana n’umutoza mukuru wayo, Muvunyi Félix uzwi nka “Fils”, n’abari abungiriza be, nyuma y’umusaruro utanyuze ubuyobozi bw’iyi kipe mu mikino ibanza ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Iki cyemezo cyafashwe mu gihe amakipe ategura imikino yo kwishyura iteganyijwe gutangira mu minsi iri imbere, aho buri kipe iba ishaka gukosora aho yagaragaje intege nke muri Phase aller.

Vision FC, ifite intego yo kongera gusubira mu Cyiciro cya Mbere, yabonye ko hakenewe impinduka ku rwego rw’abatoza kugira ngo iyi ntego igerweho.

Umunyamabanga Mukuru wa Vision FC, Bangambiki Abdallah uzwi nka “Djazili”, yatangaje aya makuru mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ashimangira ko gutandukana n’aba batoza byabaye ku bwumvikane.

Yagize ati: “Ni byo koko, twatandukanye n’umutoza mukuru Muvunyi Félix, umwungiriza we ndetse n’umutoza w’abanyezamu. Twasanze umusaruro utari uwo twari twiteze.” ; Nkuko yabibwiye Umuseke.

INDI NKURU WASOMA :Transfers – Barcelona irifuza myugariro wa AFC Bournemouth

Yakomeje asobanura ko by’agateganyo imyitozo y’ikipe nkuru iri kuyoborwa n’abatoza b’ikipe y’ingimbi (U-20), mu gihe ubuyobozi bukomeje gushakisha abatoza bashya bazafasha Vision FC gukomeza urugendo rwo guhatanira kongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona, Vision FC yasoreje ku mwanya wa munani mu Itsinda rya Kabiri, n’amanota 14, umwanya utari ujyanye n’intego z’iyi kipe ifite amateka yo gukina mu Cyiciro cya Mbere.

Muvunyi Félix yari yagarutse muri Vision FC avuye muri Étoile de l’Est FC yo mu Karere ka Ngoma. Ni we mutoza wazamuye Vision FC mu Cyiciro cya Mbere mu bihe byashize, n’ubwo iyi kipe yayigarutsemo iri mu bibazo byo kumanuka.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru