Nottingham Forest yasabye ku mugaragaro ko ihabwa amajwi ya VAR mu mukino yatsinzwemo na Manchester City ibitego 2-1, mu rwego rwo gutekereza ku gutanga ikirego ku byemezo by’abasifuzi batishimiye.
Ibi byabaye nyuma y’umukino wabereye kuri City Ground ku wa Gatandatu, aho Forest ivuga ko umusifuzi Rob Jones yagize uruhare rukomeye mu guhindura icyerekezo cy’umukino.
Nk’uko amakuru dukesha Daily Telegraph abyemeza, ubuyobozi bwa Nottingham Forest bwandikiye urwego rushinzwe abasifuzi mu Bwongereza, Professional Game Match Officials Limited (PGMOL), busaba kumva ibiganiro byabaye hagati y’abasifuzi bo mu kibuga n’itsinda rya VAR mu bihe by’ingenzi by’umukino.
Ibi byabaye cyane cyane ku gitego cya Manchester City cyabonetse ku munota wa 83 gitsinzwe na Rayan Cherki.
Umutoza mukuru wa Forest, Sean Dyche, yavuze ko icyo gitego kitari gikwiye kwemerwa kuko Cherki yagitsinze nyuma y’uko kapiteni ,Morgan Gibbs-White asunikwa hasi mu buryo bugaragara.
Dyche kandi yanenze kuba myugariro wa City, Ruben Dias, atahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo mu gice cya kabiri cy’umukino.
Dyche yagize ati: “Uyu wari umukino woroshye cyane gusifura. Kuri VAR byari byoroshye kurushaho. Iyo ukinnye neza gutya hanyuma ukaza kuvuga ku byemezo by’abasifuzi byangije umukino, birababaje. Ariko ni byo byabaye, kandi buri wese wabirebaga yarabibonye.”
INDI NKURU WASOMA :Imvune zitumye Arsenal yitegura isoko ryo muri Mutarama ikubagaho
Abakinnyi ba Forest bagaragaje ko Gibbs-White yasunitswe na Nico O’Reilly ubwo City yateraga koruneri, bituma atabasha guhagarika umupira wavuyemo igitego. Nubwo VAR yabisuzumye, yahisemo kwemera icyemezo cyafashwe n’umusifuzi wo mu kibuga hagati.
Iki gihombo cyasize Nottingham Forest irusha amanota atanu gusa amakipe amanuka muri Premier League , bikomeza kongera igitutu ku ikipe no ku bayobozi bayo.
Si ubwa mbere Forest igaragaje kutishimira imisifurire ya Rob Jones, kuko no mu bihe byashize bagiye bagirana ibibazo bijyanye n’ibyemezo bye.