Connect with us

Amakuru

Imurora Japhet yahaye Musanze FC umwitangirizwa mbere yo kuyijyana mu nkiko

Uwahoze ari Umutoza Wungirije akaba na Team Manager wa Musanze FC, Imurora Japhet, ari mu makimbirane n’iyi kipe yo mu Majyaruguru  asaba kwishyurwa amafaranga angana na miliyoni 2,96 Frw, avuga ko ayagombwa mu mishahara, uduhimbazamusyi n’itumanaho atahawe mu buryo bwuzuye, mu gihe ubuyobozi bwamushakagaho kwandika asezera ku mirimo yakoraga.

Iki kibazo kimaze kurenza ukwezi gitangiye, ariko impande zombi zikaba zaragerageje kugifata nk’ibanga. Gusa amakuru dukesha Igihe agaragaza ko ku wa 26 Ugushyingo 2025, Imurora Japhet yandikiye Musanze FC ayisaba kubahiriza amasezerano y’akazi bagiranye ku wa 1 Nyakanga 2024.

Muri iyo baruwa, Imurora yasobanuye ko amasezerano ye ateganya ko yagombaga guhembwa umushahara wa 1.000.000 Frw buri kwezi, ariko kuva muri Nyakanga 2025 kugeza mu Ugushyingo 2025 akajya ahembwa 500.000 Frw gusa.

Yongeyeho ko atarahawe uduhimbazamusyi tw’imikino ine Musanze FC yatsinze, buri kamwe kangana na 100.000 Frw, mu gihe yari Umutoza Wungirije.

Si ibyo gusa kuko yavuze ko amafaranga y’itumanaho ya 15.000 Frw buri kwezi, yagombaga guhabwa kuva muri Kanama kugeza mu Ugushyingo 2025, nayo atigeze ayabona. Ibi byose byatumye agaragaza ko ikipe imurimo umwenda wose ungana na 2.960.000 Frw, anongeraho ko hashize imyaka igera kuri 14 adatangirirwa imisanzu y’ubwiteganyirize.

INDI NKURU WASOMA :Basketball : REG yasinyishije inkingi ya mwamba ya Patriots

Imurora yahaye Musanze FC iminsi itanu y’akazi ngo ibe yakemuye ikibazo, bitaba ibyo akitabaza inzego z’ubutabera. Kugeza ubu, amakuru aravuga ko ikibazo kitarakemuka, ahubwo ubuyobozi bukomeje kumusaba kwandika asezera, bumushinja kugira uruhare mu gutsindisha ikipe.

Impinduka zishingirwaho zatangiye muri Nyakanga, ubwo ubuyobozi bushya buyobowe na Nsengiyumva Richard bwakoraga amavugurura mu masezerano y’abakozi.

Imurora yakuwe ku nshingano zo kuba Umutoza Wungirije na Team Manager, agirwa “TMS User”, ariko ntiyigeze yemera gusinya ayo masezerano mashya.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru