Connect with us

Amakuru

AFCON2025 – Dore amakipe amaze kugera muri 1/8

Irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu [AFCON 2025] rigiye kwinjira mu cyiciro gikomeye cyane, aho amakipe azaba asigaye ahura mu mikino ya 1/8 cy’irangiza , ihabwa agaciro gakomeye kuko ari yo itandukanya abakomeza n’abasubira mu rugo kare.

Iyo mikino ya 1/8 cy’irangiza iteganyijwe gukinwa kuva ku wa 3 kugeza ku wa 6 Mutarama 2026, mu gihe abafana ba ruhago hirya no hino muri Afurika bazaba bakurikirana uko amakipe akomeye ahatanira kugera kure.

Nyuma y’iyo mikino, amakipe azaba yitwaye neza azahita yerekeza muri 1/4 cy’irangiza, izakinwa ku wa 9 n’iya 10 Mutarama.

Irushanwa rizakomeza gushyuha ku wa 13 Mutarama, ubwo hazakinwa imikino ya 1/2 cy’irangiza, aho hazamenyekana amakipe abiri azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 18 Mutarama 2026 i Rabat muri Maroc.

INDI NKURU WASOMA :Transfers – Barcelona irifuza myugariro wa AFC Bournemouth

Ni wo mukino uzatangirwamo igikombe, hamenyekane umwami mushya wa ruhago nyafurika uzasimbura ikipe ya Cote d’Ivoire.

Mu makipe yamaze kubona itike ya 1/8 cy’irangiza harimo Algeria, ifite amateka akomeye muri AFCON, Nigeria izwiho guhora igaragaza imbaraga n’abakinnyi bafite impano idasanzwe, ndetse na Egypt, ifite ibikombe byinshi kurusha andi yose.

South Africa nayo yongeye kwerekana ko igifite ijambo muri ruhago nyafurika ibona itike ku mugoraba mu mukino yatsinzemo Zimbabwe ibitego 3-2, mu gihe Morocco, igihugu cyakiriye iyi mikino ya nyuma, ifite inyota yo kwegukana igikombe imbere y’abafana bayo. Mali nayo iri mu makipe ategerejweho byinshi kubera imikinire yayo ihamye.

Ibihugu byamaze kubona itike ya 1/8 muri AFCON2025

  • Mali
  • Senegal
  • DR Congo
  • Benin
  • Burkina Faso
  • Sudan
  • Cameroon
  • Ivory Coast
  • Mozambique
  • Egypt
  • South Africa
  • Algeria
  • Nigeria

Hasigaye imyanya ibiri izatangwa n’uzarokoka hagati y’ikipe y’igihugu ya Tunisia ,Uganda na Tanzania mu gihe Angola nayo yaraye igiye miswi na Misiri mu mukino wa nyuma mu itsinda B ikiri gucungira hafi .

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru