Connect with us

Amakuru

AFCON2025- Bafana Bafana ihanzwe amaso mu mukino w’irasharaniro na Zimbabwe

Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, Bafana Bafana, iraba ikina umukino wa nyuma wo mu itsinda B ry’Igikombe cya Afurika (AFCON) ihura na Zimbabwe kuri uyu wa Mbere i Marrakesh muri Maroc, umukino ufite agaciro gakomeye mu kugena  ahazaza hayo muri iri rushanwa.

Nyuma y’imikino ibiri imaze gukinwa, Misiri yamaze gufata umwanya wa mbere n’amanota atandatu, ikurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu.

Angola na Zimbabwe zinganya inota rimwe imwe, bityo umukino wa Afurika y’Epfo na Zimbabwe ukaba ushobora guhindura byinshi ku myanya ya nyuma.

Kuri Bafana Bafana, imibare irasobanutse: kunganya gusa birabahesha itike yo gukina imikino yo gukuranwamo , nk’ikipe ya kabiri mu itsinda.

N’iyo Angola yatsinda Misiri, Afurika y’Epfo yakomeza kubera intsinzi yayibonye kuri Angola mu mukino wa mbere. Gutsindwa, ariko, byashyira Bafana mu kaga kuko Zimbabwe yayisimbura ku mwanya wa kabiri.

Umutoza Hugo Broos arateganya gukomeza kugirira icyizere abakinnyi bitwaye neza mu mukino bahuyemo na Misiri, n’ubwo batsinzwe igitego kimwe nta nkuru.

Uyu mukino wongeye kugaragaza imbaraga za ba myugariro nka Mbekezeli Mbokazi, wahanganye neza na Mohamed Salah.

INDI NKURU WASOMA :Muhadjri Hakizimana agiye gusinyira ikipe yo muri Kenya

Ku ruhande rwa Zimbabwe, n’ubwo badafite rutahizamu Marshall Munetsi kubera imvune, baracyafite abakinnyi bafite ubunararibonye nka Knowledge Musona bashobora guteza ibibazo mu gihe Bafana batitonze.

Ikipe ya Zimbabwe ishobora kongera kwifashisha umukino wo kwirinda cyane, nk’uko yabigenje mu mukino uheruka guhuza impande zombi warangiye ari 0-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Abasesenguzi benshi basaba Broos guha amahirwe Relebohile Mofokeng, umukinnyi ukiri muto wa Orlando Pirates, ufite impano yo gukora uburyo bwo gutsinda, cyane iyo umukino uba ufunze.

Umukino urakinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yo muri Afurika yo hagati,ukinirwe kuri Stade de Marrakesh.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru