Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbonyicyambu Israel uzwi nka ‘Israel Mbonyi’, yongeye kwerekana igikundiro afitiwe n’ abakunzi b’umuziki we nyuma yo kuzuza BK Arena ku nshuro ye ya kane, mu gitaramo “Icyambu 4” cyabereye i Kigali muri ‘BK Arena’ ku wa 25 Ukuboza 2025.
Iki gitaramo cyabaye ku munsi wa Noheli, cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 10, barimo abaturutse mu Rwanda no mu bihugu byo mu karere birimo Uganda, Kenya, Tanzania ni bindi.
Abitabiriye iki gitaramo batangiye kwinjira muri BK Arena hakiri kare, mu gihe gahunda z’umuco nyarwanda zatangaga ibyishimo mbere y’uko Israel Mbonyi agera ku rubyiniro. Umwirongi, inanga, amakondera n’ingoma byavuzwe n’abahanzi bakenyeye mu myambaro gakondo, mu rwego rwo gushyushya imbaga no kugaragaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda. Intore na zo zatanze umusanzu ukomeye mu gutuma imbaga igira akanyamuneza n’amarangamutima yo kwishimira uwo mugoroba wihariye.
Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro saa moya n’iminota 46 z’ijoro, atangirira ku ndirimbo “Uri Yaaa”, ahita yakiranwa urugwiro n’imbaga yari yuzuye BK Arena. Ku ndirimbo ya kabiri “Yaratwimanye”, abitabiriye bahagurutse bose bafatanya na we kuyiririmba ijambo ku rindi, bigaragaza urukundo n’igihe kinini bamaze bakurikirana umuziki we.
Uyu muramyi yakomeje aririmba indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Ku Migezi”, “Ku Marembo y’Ijuru” na “Ndakubabariye”, aho amatara ya BK Arena yazimwe, amatara ya telefoni z’abitabiriye agasimbura urumuri, bituma igitaramo kirushaho kugira ishusho idasanzwe.
Mu masaha ya mbere y’igitaramo, kwicara byari ingorabahizi ku bitabiriye, atari ukubura intebe ahubwo bitewe n’ishyaka n’umunezero byaterwaga n’indirimbo z’urukurikirane Mbonyi yarimo atanga. Indirimbo nka “Ndashima”, “Nzibyo Nibwira” na “Urwo Rutare” zatumye abitabiriye bongera kubona imbaraga nubwo igitaramo cyari kimaze igihe kirekire gitangiye.
Mu gice cyo hagati, Israel Mbonyi yafashe akaruhuko gato, aha umwanya Pasiteri Aaron Ruhimbya wigishije ijambo ry’Imana, agaragaza ubusobanuro bwa Noheli n’akamaro kayo mu mibereho y’umukristo. Ibi byahaye igitaramo isura yo gusenga no gutekereza, bituma umuziki uhurirana n’ubuhamya n’inyigisho.
Agarutse ku rubyiniro, Israel Mbonyi yahinduye imyambaro, akomeza igitaramo aririmba indirimbo “Nzaririmba” n’iziri kuri album ye ya gatanu yise “Hobe” yamuritse mu Ukwakira 2025. Indirimbo “Hobe” yaririmbwe yicaye, bituma n’abari muri BK Arena bafata umwanya wo gutuza no gutega amatwi ubutumwa bwayo bugaruka ku guhumurizwa, kwiringira Imana no gutsinda ubwoba.
Uko amasaha yagendaga yiyongera, igitaramo cyarushijeho kugenda gishyushya. Indirimbo “Ibihe”, “Karame” na “Sitamuaca” zahagurukije imbaga yose, abantu babyina kandi baririmbana na Mbonyi, bagaragaza ko nubwo igihe cyari kirekire, inyota yo gukomeza gutaramana na we yari igikomeye. Uyu muhanzi yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye barimo Banki ya Kigali, Airtel na Vitalo, bagize uruhare mu gutegura igitaramo.
Mu masaha ya nyuma, Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo “Icyambu”, ari na yo yahaye izina uruhererekane rw’ibitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kuva mu 2022. Iyi ndirimbo yongeye gusubizamo imbaraga abari basigaye muri BK Arena, bose bahaguruka bongera kuririmbana na we bishimye. Nubwo hari bamwe batangiye gutaha, benshi bakomeje kwihangana kugeza ku mpera y’igitaramo.
Igitaramo cyasojwe nyuma ya saa sita z’ijoro, Israel Mbonyi asoreje ku ndirimbo “Hari Ubuzima”, yashimishije cyane abari bagisigaye muri BK Arena. Yabashimiye byimazeyo ku rukundo n’inkunga bagaragaje, ashimangira ko “Icyambu 4” cyabaye igitaramo cyihariye, cyahuje umuziki, ukwizera n’umunsi mukuru wa Noheli. Ibi byongeye kwemeza Israel Mbonyi nk’umwe mu bahanzi bake mu Rwanda bashobora kuzuza BK Arena inshuro nyinshi, anasiga abakunzi be bategereje igitaramo kizakurikiraho.

Must See
-
Amakuru
/ 1 day agoAFCON2025 – Bisabye imyaka 45 ngo Tanzania igere muri 1/8
Ikipe y’igihugu ya Tanzania yakoze amateka adasanzwe kuri bo mu irushanwa rya Afurika ry’ibihugu...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 1 day agoAFCON2025-Nigeria yasezereye umuturanyi w’u Rwanda mu gikombe cy’Afurika
Ikipe y’igihugu ya Nigeria yakomeje kugaragaza imbaraga n’ubuhanga mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika (AFCON)...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 day agoBasketball : Uwanyuze muri Patriots yabonye ikipe muri Indonesia
Stephaun Branch wahoze akinira ikipe ya Patriots BBC , yamaze gusinyira ikipe ya Bogor...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 day agoVision FC yashimangiye ugutandukana n’abatoza bayo
Ikipe ya Vision FC yamaze gutandukana n’umutoza mukuru wayo, Muvunyi Félix uzwi nka “Fils”,...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 day agoAFCON2025 – Dore amakipe amaze kugera muri 1/8
Irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu [AFCON 2025] rigiye kwinjira mu cyiciro gikomeye cyane, aho amakipe...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (38,818)
- AMASHUSHO _ Byiringiro Lague yemeje ko APR FC izakuramo Pyramids (34,664)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (26,400)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (25,982)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (25,424)

