Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbonyicyambu Israel uzwi nka ‘Israel Mbonyi’, yongeye kwerekana igikundiro afitiwe n’ abakunzi b’umuziki we nyuma yo kuzuza BK Arena ku nshuro ye ya kane, mu gitaramo “Icyambu 4” cyabereye i Kigali muri ‘BK Arena’ ku wa 25 Ukuboza 2025.
Iki gitaramo cyabaye ku munsi wa Noheli, cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 10, barimo abaturutse mu Rwanda no mu bihugu byo mu karere birimo Uganda, Kenya, Tanzania ni bindi.
Abitabiriye iki gitaramo batangiye kwinjira muri BK Arena hakiri kare, mu gihe gahunda z’umuco nyarwanda zatangaga ibyishimo mbere y’uko Israel Mbonyi agera ku rubyiniro. Umwirongi, inanga, amakondera n’ingoma byavuzwe n’abahanzi bakenyeye mu myambaro gakondo, mu rwego rwo gushyushya imbaga no kugaragaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda. Intore na zo zatanze umusanzu ukomeye mu gutuma imbaga igira akanyamuneza n’amarangamutima yo kwishimira uwo mugoroba wihariye.
Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro saa moya n’iminota 46 z’ijoro, atangirira ku ndirimbo “Uri Yaaa”, ahita yakiranwa urugwiro n’imbaga yari yuzuye BK Arena. Ku ndirimbo ya kabiri “Yaratwimanye”, abitabiriye bahagurutse bose bafatanya na we kuyiririmba ijambo ku rindi, bigaragaza urukundo n’igihe kinini bamaze bakurikirana umuziki we.
Uyu muramyi yakomeje aririmba indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Ku Migezi”, “Ku Marembo y’Ijuru” na “Ndakubabariye”, aho amatara ya BK Arena yazimwe, amatara ya telefoni z’abitabiriye agasimbura urumuri, bituma igitaramo kirushaho kugira ishusho idasanzwe.
Mu masaha ya mbere y’igitaramo, kwicara byari ingorabahizi ku bitabiriye, atari ukubura intebe ahubwo bitewe n’ishyaka n’umunezero byaterwaga n’indirimbo z’urukurikirane Mbonyi yarimo atanga. Indirimbo nka “Ndashima”, “Nzibyo Nibwira” na “Urwo Rutare” zatumye abitabiriye bongera kubona imbaraga nubwo igitaramo cyari kimaze igihe kirekire gitangiye.
Mu gice cyo hagati, Israel Mbonyi yafashe akaruhuko gato, aha umwanya Pasiteri Aaron Ruhimbya wigishije ijambo ry’Imana, agaragaza ubusobanuro bwa Noheli n’akamaro kayo mu mibereho y’umukristo. Ibi byahaye igitaramo isura yo gusenga no gutekereza, bituma umuziki uhurirana n’ubuhamya n’inyigisho.
Agarutse ku rubyiniro, Israel Mbonyi yahinduye imyambaro, akomeza igitaramo aririmba indirimbo “Nzaririmba” n’iziri kuri album ye ya gatanu yise “Hobe” yamuritse mu Ukwakira 2025. Indirimbo “Hobe” yaririmbwe yicaye, bituma n’abari muri BK Arena bafata umwanya wo gutuza no gutega amatwi ubutumwa bwayo bugaruka ku guhumurizwa, kwiringira Imana no gutsinda ubwoba.
Uko amasaha yagendaga yiyongera, igitaramo cyarushijeho kugenda gishyushya. Indirimbo “Ibihe”, “Karame” na “Sitamuaca” zahagurukije imbaga yose, abantu babyina kandi baririmbana na Mbonyi, bagaragaza ko nubwo igihe cyari kirekire, inyota yo gukomeza gutaramana na we yari igikomeye. Uyu muhanzi yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye barimo Banki ya Kigali, Airtel na Vitalo, bagize uruhare mu gutegura igitaramo.
Mu masaha ya nyuma, Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo “Icyambu”, ari na yo yahaye izina uruhererekane rw’ibitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kuva mu 2022. Iyi ndirimbo yongeye gusubizamo imbaraga abari basigaye muri BK Arena, bose bahaguruka bongera kuririmbana na we bishimye. Nubwo hari bamwe batangiye gutaha, benshi bakomeje kwihangana kugeza ku mpera y’igitaramo.
Igitaramo cyasojwe nyuma ya saa sita z’ijoro, Israel Mbonyi asoreje ku ndirimbo “Hari Ubuzima”, yashimishije cyane abari bagisigaye muri BK Arena. Yabashimiye byimazeyo ku rukundo n’inkunga bagaragaje, ashimangira ko “Icyambu 4” cyabaye igitaramo cyihariye, cyahuje umuziki, ukwizera n’umunsi mukuru wa Noheli. Ibi byongeye kwemeza Israel Mbonyi nk’umwe mu bahanzi bake mu Rwanda bashobora kuzuza BK Arena inshuro nyinshi, anasiga abakunzi be bategereje igitaramo kizakurikiraho.

Must See
-
Amakuru
/ 4 weeks agoBruno Ferry yavuze kuri Ndikumana Asman nyuma yo kunyagirwa na Al Hilal
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko ibibazo bivugwa mu ikipe ye birimo...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 4 weeks agoAdel Amrouche yareze FERWAFA
Nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rimenyesha ko ryatandukanye n’umutoza...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 1 month agoAPR FC yegukanye Super Cup ya 2025 inyagiye Rayon Sports
FERWAFA SUPER CUP : APR FC 4-1 Rayon Sports Ikipe ya APR FC yegukanye...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 month agoAntoine Semenyo yerekeje muri Manchester City
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, Manchester City yatangaje ku mugaragaro ko...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 month agoMaj Gen Vincent Nyakarundi yahaye umukoro APR FC
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abakinnyi b’ikipe ya...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- AMASHUSHO _ Byiringiro Lague yemeje ko APR FC izakuramo Pyramids (54,344)
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (47,848)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (30,180)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (29,264)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (28,712)

