Warning: Undefined variable $kPxiO in /home/thedrum/public_html/wp-content/mu-plugins/0UPQMj.php on line 6

Warning: Cannot modify header information - headers already sent by (output started at /home/thedrum/public_html/wp-content/mu-plugins/0UPQMj.php:6) in /home/thedrum/public_html/wp-content/plugins/post-views-counter/includes/class-counter.php on line 844
Hatangiye ibiganiro bigamije kurwanya abanywa ibyongera imbaraga bitemewe muri siporo - The Drum
Connect with us

Amakuru

Hatangiye ibiganiro bigamije kurwanya abanywa ibyongera imbaraga bitemewe muri siporo

Minisiteri ya Siporo iri mu biganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), bigamije kureba uko hashyirwaho laboratwari yihariye ipima ibyongerambaraga bitemewe bikoreshwa muri siporo, ku rwego mpuzamahanga.

Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza 2025, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasuraga RFI akaganira n’Umuyobozi Mukuru wayo, Dr. Charles Karangwa. RFI yatangaje ko ibiganiro byibanze ku buryo habaho imikoranire yafasha u Rwanda kugira ubushobozi bwo gupima “doping” bitagisabye kohereza ibipimo hanze y’igihugu.

Nubwo u Rwanda ari kimwe mu bihugu byasinye amasezerano ya UNESCO yo kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo, ishyirwa mu bikorwa ryayo riracyari hasi. Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubuvuzi no Kurwanya Ibyongerambaraga muri Komite Olempike y’u Rwanda hagati ya Mutarama na Ukuboza 2023, bugaragaza ko hakiri icyuho mu bumenyi n’imikorere.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa 29 Mutarama 2024, bwitabirwa n’abantu 415 barimo abatoza, abaganga, abayobozi ba federasiyo n’abandi bafasha abakinnyi mu mikino itandukanye. Bwagaragaje ko 97,1% by’ababajijwe bumvise ibyerekeye doping, ariko 15,9% gusa ari bo bizeye ubumenyi bafite kuri iyo ngingo, aho benshi bavuze ko amakuru bayakura mu itangazamakuru.

INDI NKURU WASOMA :Adel Amrouche yagiye gushakira Amavubi umusada i Burayi

Dr. Nuhu Assouman, uyobora Komisiyo y’Ubuvuzi muri Komite Olempike y’u Rwanda, yavuze ko kuri ubu ibipimo bipimwa byoherezwa muri Afurika y’Epfo cyangwa muri Espagne, igipimo kimwe kikagura Amadolari 600, bikaba imbogamizi ikomeye. Yongeyeho ko gushinga laboratwari mu Rwanda byagabanya ibi biciro kandi bigatanga amahirwe yo kwakira ibipimo biturutse no mu bindi bihugu.

Mu bitekerezo byatanzwe, hagarutswe ku gukenera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurwanya Ibyongerambaraga (NADO), cyigenga kandi gifite ingengo y’imari yacyo. Ibi byafasha RFI kubona uburenganzira bwa WADA, bikaninjiriza igihugu no gukomeza kurinda isura ya siporo nyarwanda.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru