Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura neza isoko ryo muri Mutarama, aho igaragaza ko ishaka kongeramo imbaraga mu myanya igaragaza intege nke, hagamijwe kuzitwara neza mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino wa 2025/26.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Gikundiro yahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo imvune n’umusaruro muke mu gice cyo gusatira, bituma ubuyobozi bufata icyemezo cyo gushaka abakinnyi bashya.
Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, iyi kipe iteganya kongeramo abakinnyi batanu barimo batatu basatira izamu, umukinnyi wo hagati n’ushobora kuba umunyezamu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya FERWAFA ku wa Mbere, Gakwaya yavuze ko Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi wo hagati w’Umunye-Congo, Kitoko Likau Faustin, mu gihe ibiganiro bikomeje n’abandi bakinnyi bakina ku mpande z’ubusatirizi.
Yongeyeho ko rutahizamu mushya azagera i Kigali ku wa Gatatu, mu rwego rwo gutangira imyitozo no kumenyera bagenzi be.
Mu bakinnyi bari kurambagizwa kandi harimo Umunya-Cameroun Jules Armand Kooh Bioumla, uheruka gutandukana na Club Africain muri Nyakanga 2025, akaba ari umwe mu bahanzwe amaso n’abakunzi ba Rayon Sports bitewe n’ubunararibonye bwe.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze gusezerera Umunya-Uganda Muhammed Ssenoga Kagawa, wari umaze icyumweru kimwe mu igeragezwa, nyuma y’uko urwego rwe rutanyuze abatoza.
Ibi byakurikiye kandi isezera ry’Umunya-Misiri Ally Ismael, we wagaragaje urwego rwatunguranye mu mwitozo umwe gusa.
INDI NKURU WASOMA :Basketball :uwakiniye ikipe y’igihugu yatangajwe nk’umutoza wa Tigers
Ku mwanya w’izamu, Rayon Sports imaze kugeragezaho abanyezamu bayo bose barimo Idrissa Kouyaté, Pavelh Ndzila na Mugisha Yves, ndetse ikanaganira na Kwizera Olivier udafite ikipe. Icyemezo cya nyuma kizafatwa n’Umutoza Bruno Ferry n’abungiriza be.
Kugeza ubu, Gikundiro iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 20. Izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza 2025, yakira Etincelles FC mu mukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona, mu gihe ikomeje kubura abakinnyi b’ingenzi barimo Bigirimana Abedi, Tambwe Gloire na Fall Ngagne bakiri mu mvune.