Chelsea yiyongereye ku makipe akomeye yo mu Bwongereza ari gushaka umukinnyi w’imbere mu busatirizi bwa Bournemouth, Antoine Semenyo, mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama 2026 ryegereje gufungura.
Amakuru amaze gutangazwa na Kavel Solkhol w’ikinyamakuru Sky Sports, yerekana ko The Blues yatangiye kubaza ku bisabwa kugira ngo haboneke amasezerano, nubwo bataragera ku cyemezo cya nyuma.
Semenyo w’imyaka 25 amaze kugaragaza urwego rwo hejuru muri Shampiyona y’u Bwongereza, aho amaze gutsinda ibitego umunani muri Premier League muri uyu mwaka w’imikino, harimo no gutsinda mu mikino ibiri iheruka ya Bournemouth.
Imyitwarire ye myiza ni yo yatumye amakipe akomeye nka Manchester United, Manchester City na Liverpool amushyira ku rutonde rw’abakinnyi ashobora kwiyongera ku bakinnyi afite.
Amakuru avuga ko Semenyo afite ingingo mu masezerano ye izatangira gukora ku ya 1 Mutarama, iteganya ko uwamwifuza yamutwara atanze miliyoni 65 z’amapawundi.
INDI NKURU WASOMA :FERWAFA igiye gutangiza imikoranire mishya n’abakanyujijeho
Iyi ngingo igizwe na miliyoni 60 z’amapawundi adahinduka, hiyongereyeho izindi miliyoni 5 zishingiye ku myitwarire yazagira.
Gusa iyi ngingo ntizakora igihe cyose cy’isoko, kuko Bournemouth yashyizemo igihe ntarengwa kugira ngo itazatakaza umukinnyi wayo mu minsi ya nyuma y’isoko.
Tottenham Hotspur na yo yari mu makipe yamukurikiranye mu mpeshyi ishize, ariko amakuru yizewe avuga ko ubu yamaze kuva muri uru rugamba, ihitamo kwerekeza ku bandi bakinnyi.
Ibi bisiga Chelsea ihanganye n’amakipe yo mu mujyi wa Manchester, mu gihe Liverpool nayo igitekereza ku cyerekezo yafata bitewe n’imvune ya Alexander Isak.
Umutoza wa Bournemouth, Andoni Iraola, yemereye itangazamakuru ko ejo hazaza ha Semenyo hataramenyekana, ariko ashimangira ko umukinnyi akomeje kwitwara neza kandi yiyemeje gufasha ikipe.
Nubwo hari byinshi biri hanze y’ububasha bwe, Iraola yizeye ko Semenyo azakomeza kwitwara nk’uko yabigenje kuva shampiyona yatangira.