Connect with us

Amakuru

Rwamagana :shampiyona ya volleyball yo ku mucanga yafunguwe ku mugaragaro

Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza, mu karere ka Rwamagana hatangijwe ku mugaragaro shampiyona ya volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) y’umwaka w’imikino wa 2025 – 2026, ibera ku bibuga bya Falcon Golf & Country Club.

Iyi shampiyona ngarukamwaka yitezweho kuzamura urwego rw’uyu mukino no gukomeza guhesha izina u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Shampiyona y’uyu mwaka izakinwa mu byiciro bibiri. Agace ka mbere ari nako katangiriye i Rwamagana, mu gihe agace ka kabiri kazakinwa muri Kanama 2026. Iyi gahunda igamije gutuma abakinnyi babona imikino myinshi ibafasha kongera ubunararibonye n’amanota ku rutonde mpuzamahanga.

Kuri iyi nshuro, hitabiriye amakipe 24 agizwe n’abagabo n’abagore. Mu bagabo hiyandikishije amakipe 13, mu gihe mu bagore hitabiriye amakipe 11. Ayo makipe agizwe n’abakinnyi baturuka mu makipe atandukanye asanzwe akina shampiyona ya volleyball mu Rwanda, bigaragaza ko iri rushanwa rikomeje kwitabirwa ku rwego rushimishije.

INDI NKURU WASOMA :Rayon Sports yemeye ko iri mu bihe bikomeye

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yitabiriye iyi shampiyona yaserukanye imyambaro iriho ubutumwa bugira buti “Turindane Tugereyo amahoro”, hagamijwe gukangurira abitabira n’abarebera iyi mikino kwitwararika umutekano no guteza imbere umuco w’amahoro.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya beach volleyball, Munezero Valentine, yatangaje ko kuba u Rwanda rwaremerewe kwakira amarushanwa atanga amanita mpuzamahanga byabaye intambwe ikomeye. Yagize ati: “Amarushanwa nk’aya adufasha kuzamura amanota yacu ku rwego mpuzamahanga, ku buryo iyo tugiye mu mikino yo hanze dusanga turi ku mwanya mwiza kurusha mbere.”

Yakomeje avuga ko nubwo hari imbogamizi zishingiye ku kuba bamwe mu bakinnyi bagihuza volleyball yo mu nzu n’iyo ku mucanga, kwiyongera kw’amarushanwa byabafashije gukomeza kuzamura urwego.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru