Connect with us

Amakuru

Hura n’umukunzi mushya wa Cole Palmer

Umukinnyi wa Chelsea n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Cole Palmer, yongeye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru nyuma yo kugaragara ari kumwe n’umukobwa mushya mu ijoro ryuje ibyishimo ryabereye muri Winter Wonderland, muri Hyde Park i Londres.

Palmer yamaze uwo mugoroba ari kumwe na Olivia Holder, umubyeyi w’imyaka 23 ukora mu by’ubwiza (beauty specialist).

Ababibonye bavuga ko Olivia asa cyane n’uwahoze ari umukunzi wa Palmer, Connie Grace, ibintu byatumye benshi batangira kwibaza niba uyu mukinnyi yaba yarabonye undi mukobwa ufite isura isa n’iy’uwamubanjirije.

Mu rwego rwo kwirinda kumenyekana cyane, Cole Palmer yagaragaye yambaye umupira umuhisha mu maso , mu gihe Olivia yari yambaye ikote ry’ubwoya , ipantalo yo mu bwoko bwa jeans [amakoboyi] n’inkweto za Ugg, byose bigaragaza uburyo yari yiteguye ubukonje bw’icyo gihe.

INDI NKURU WASOMA :Mohamed Salah yasabye imbabazi bagenzi be muri Liverpool

A woman with long blonde hair, wearing a dark brown bodysuit, stands in front of a mirror.

Bombi bagaragaye bari bishimye, bitwaje ibikinisho binini batsindiye mu mikino yo muri pariki.Olivia Holder afatanya na mushiki we,  mu by’ubwiza, mu kuyobora inzu y’ubwiza iherereye i Bromley, ritanga serivisi zirimo gutunganya uruhu hifashishijwe imiti iterwa mu maso.Chelsea F.C. striker Cole Palmer at Winter Wonderland, wearing a brown hoodie, black face covering, and holding red beanbags.W8media..NO CREDIT.W8media Cole Palmer Winter Wonderland ..Chelsea F.C striker Cole Palmer takes his new girlfriend to Hyde Parks Winter Wonderland festive theme park. The Chelsea footballer did his best to cover up and go incognito round the rides bA woman with blonde hair and sunglasses in a black bikini, lounging outdoors with a blue sky and ocean in the background.

Mu minsi ishize, Olivia yashyize ku rubuga rwa Instagram amafoto yafatiwe kuri Stade ya Stamford Bridge, ibintu byakomeje gukurura amatsiko ku mubano we na Palmer, nubwo hataramenyekana igihe nyacyo batangiriye gukundana.

Ibi bije nyuma y’uko Palmer n’uwahoze ari umukunzi we Connie Grace batandukanye, ku mbuga nkoranyambaga bagahagarika gukurikiranana ndetse bakanasiba amafoto bari bafitanye. Byongeye, bombi bari barigeze kugaragara muri Winter Wonderland mu mwaka ushize.

Ku ruhande rw’umupira w’amaguru, Cole Palmer akomeje kwitwara neza. Yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu gikombe cy’Isi cy’Amakipe (FIFA Club World Cup), aho yafashije Chelsea gutsinda Paris Saint-Germain atsinda ibitego bibiri anatanga umupira wavuyemo igitego cya Joao Pedro, bituma Chelsea yegukana igikombe cy’isi.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru