Connect with us

Amakuru

Myugariro wa Ecuador yishwe arashwe

Umupira w’amaguru wa Ecuador n’isi muri rusange wakiriye inkuru ibabaje y’urupfu rwa Mario Pineida, myugariro w’ikipe y’igihugu cya Ecuador, wapfuye arashwe afite imyaka 33 y’amavuko.

Ibi byabereye mu mujyi wa Guayaquil, aho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze gufata intera iteye impungenge.

Nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Ecuador, Pineida yarashwe ku wa Gatatu n’abantu babiri bari kuri moto, bamugabaho igitero bari hanze y’iduka riri mu majyaruguru ya Guayaquil.

Muri icyo gitero, nyina wa Pineida n’undi mugore bari kumwe na we na bo barakomeretse. Polisi ivuga ko igikorwa cyakozwe mu buryo bwihuse kandi bwateguwe, bikekwa ko gifitanye isano n’imitwe y’abagizi ba nabi ikorera muri uwo mujyi.

Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu yatangaje ko yohereje itsinda ryihariye rya polisi kugira ngo rikore iperereza ryimbitse kuri uru rupfu.

INDI NKURU WASOMA :Rayon Sports yemeye ko iri mu bihe bikomeye

Guayaquil imaze igihe izwi nk’indiri y’ibikorwa by’iterabwoba n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, aho imibare igaragaza ko hagati ya Mutarama na Nzeri honyine hishwe abantu bagera ku 1,900, ari yo mibare ihanitse kurusha ahandi hose muri Ecuador.

Mario Pineida yari umukinnyi wubashywe mu mupira w’amaguru. Yakiniye ikipe y’igihugu inshuro icyenda hagati ya 2014 na 2021, agaragaza ubwitange n’ubunyamwuga.

Yatangiye umwuga we muri Independiente del Valle, nyuma aza kwerekeza muri Barcelona SC yo mu mujyi wa Guayaquil mu 2016. Yanakiniye amakipe atandukanye ku ntizanyo, arimo Fluminense yo muri Brésil na El Nacional.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru