Urukiko rwa Liverpool Crown Court rwakatiye abagabo batanu igifungo nyuma yo kubahamya icyaha cyo gucura umugambi wo gukora uburiganya bushingiye ku matike y’imikino y’ikipe ya Liverpool.
Aba bagabo bagaragaye nk’abari bagize itsinda ryakoraga ubucuruzi bw’amatike mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagura amatike ahendutse yagenewe abafana bo mu gace ka Liverpool, bakayagurisha ku giciro kiri hejuru cyane binyuze ku mbuga za interineti zigenewe kugurisha amatike yongeye kugurishwa, ndetse nyuma bagashinga urubuga rwabo bwite rwitwaga Seatfinder UK.
Urukiko rwumvise ko bamwe muri aba bagabo bakoreshaga uburyo bwo kwigurira amatike ya £9 mbere y’uko agera ku bafana bemewe, bakayagurisha ku giciro gishobora kugera no ku £1,000. Ibi byinjirije iri tsinda amafaranga hagati ya £500,000 na £1,000,000.
Louis James, w’imyaka 37, wahoze akorera mu biro bya Liverpool FC bishinzwe amatike, yemeye ibyaha bitatu byo kugirana umugambi wo gukora uburiganya, akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi ane.
James Johnson, w’imyaka 34, na we wahoze muri ibyo biro, yemeye ibyaha bibiri, ahabwa igifungo cy’amezi 21 gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri, anategekwa gukora amasaha 150 y’imirimo nsimburag ifungo no gushyirwaho amasaha yo kugenzurwa mu rugo mu mezi abiri.
Joseph Johnson, w’imyaka 42, washinjwe kuba ari we wari uyoboye uyu mugambi, yakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’igice. Liam Rice na Lee Smith, bombi bo mu gace ka Kirkby, bakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi 10 buri umwe.
INDI NKURU WASOMA:PSG yegukanye igikombe cya gatandatu muri uyu mwaka
Iperereza ryagaragaje ko Seatfinder UK yari yaranditswe muri Dubai, ariko ikorera mu biro bikodeshejwe hafi ya koleji i Kirkby. Aba bagabo kandi bakoze konti zirenga 1,000 z’abanyamuryango ba Liverpool FC bakoresheje amazina n’amaderesi y’ibihimbano, harimo na gereza ya Liverpool n’amahoteli yo mu mujyi.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko nubwo Liverpool FC itigeze ihomba amafaranga mu buryo bweruye, igihombo nyacyo cyageze ku bafana bayo, cyane cyane abo muri aka gace, bambuwe amahirwe yo kureba ikipe yabo ku giciro gito.