Connect with us

Amakuru

Umunyarwanda yazamuwe mu ikipe nkuru ya CF Montréal

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ufite inkomoko mu Rwanda akaba atuye muri Canada, Josh-Duc Nteziryayo, yamaze kuzamurwa mu ikipe nkuru ya CF Montréal ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada (MLS), nyuma yo kwitwara neza mu irerero ry’iyi kipe.

Uyu musore w’imyaka 17 y’amavuko yashyize umukono ku masezerano ye ya mbere nk’uwabigize umwuga, azageza mu mpera z’umwaka wa 2028, harimo n’amahitamo yo kongererwa igihe.

 Ibi bituma aba umukinnyi wa 29 wazamuwe mu irerero rya CF Montréal ugahita ajya mu ikipe nkuru, ibintu bigaragaza icyizere iyi kipe ifitiye impano zayo z’imbere mu gihugu.

Umuyobozi ushinzwe iyinjizwa ry’abakinnyi n’imyitozo muri CF Montréal, Luca Saputo, yatangaje ko bishimiye kwakira Nteziryayo mu ikipe nkuru, ashimangira ko ubukure bwe, umurava n’ubwitange byamuhesheje uku kuzamurwa.

Yongeyeho ko ari urugero rwiza rw’indangagaciro irerero ryabo rishingiyeho, kandi ko bamubonamo ejo hazaza heza.

Josh-Duc Nteziryayo yavukiye i Terrebonne muri Canada mu 2008, ariko afite inkomoko mu Rwanda, bityo akaba yemerewe no gukinira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, nubwo yamaze gukinira Canada mu byiciro by’abato.

INDI NKURU WASOMA:FIFA yakubise ishoka ibiciro by’amatike y’igikombe cy’Isi cya 2026

Nyina, Liliane Iradukunda, yagaragaje ibyishimo bikomeye ku mbuga nkoranyambaga, ashimira Imana n’ikipe ya CF Montréal yamureranye kuva afite imyaka icyenda.

Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga ufite uburebure bwa santimetero 190.5, yinjiye mu irerero rya CF Montréal mu 2018.Rwandan teenager Nteziryayo signs for CF Montréal first team

Yamaze gukinira Canada inshuro ebyiri mu marushanwa mpuzamahanga y’abato, harimo n’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Qatar.

Ubu kandi ari mu bakinnyi batoranyijwe bashobora guhamagarwa mu ikipe ya Canada y’abatarengeje imyaka 20, mu mikino ya gicuti iteganyijwe kubera muri Costa Rica muri uku kwezi kwa Ukuboza.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru