Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ryatangaje ko ryongereye ku kigero cya 50% amafaranga y’ibihembo azahabwa amakipe azitabira Igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Mexique.
Iyi ni imwe mu mpinduka zikomeye zigaragaza uko iri rushanwa rikomeje kugira agaciro gakomeye ku rwego rw’isi.
Aya mafaranga ni igice kinini cy’ingengo y’imari ya miliyari 727 z’amadolari yemejwe n’akanama ka FIFA gashinzwe imiyoborere, bitewe n’uko iri rushanwa riteganyijwe kwinjiriza FIFA amafaranga menshi kurusha ayo ryigeze ribona mbere.
Ikipe izatwara igikombe izahabwa miliyoni 50 z’amadolari, mu gihe izaba iya kabiri izahabwa miliyoni 33.
Amakipe azasezererwa atarenze mu matsinda azahabwa miliyoni 9. Uretse ayo mafaranga y’ibihembo, buri kipe izitabira izahabwa miliyoni 1.5 zo kuyifasha mu myiteguro. Ibi bivuze ko buri shyirahamwe ry’igihugu kizitabira rizaba ryizeye nibura miliyoni 10.5 z’amadolari.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko iyi gahunda igaragaza ko Igikombe cy’Isi kizaba intambwe ikomeye mu guteza imbere umupira w’amaguru ku isi, cyane cyane mu gufasha amashirahamwe atishoboye kubona ubushobozi bwo kwiteza imbere.
INDI NKURU WASOMA:Thierry Henry yahawe igihembo cy’icyubahiro na BBC
Ibi byatangajwe umunsi umwe gusa nyuma y’uko FIFA yemeye gushyira hanze amatike make y’ama-pound 45 ku mikino yose 104 izakinwa, nyuma y’uko benshi bari banenze ibiciro byari byashyizweho.
Iyi ntambwe yakiriwe neza na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, nubwo yasabye FIFA gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo amatike arusheho kugera kuri benshi.
Nanone kandi, akanama ka FIFA kemeje ishyirwaho ry’ikigega kizafasha mu kongera kubaka umupira w’amaguru mu bice byibasiwe n’intambara.
Iki kigega kizafungurira imiryango n’abandi baterankunga, kizagenzurwa mu buryo bukomeye, kandi kizunganira izindi gahunda FIFA isanzwe ifite zo guteza imbere amahoro n’ubumwe binyuze muri ruhago.